Ibishanga by’i Kigali bikomeje gutunganywa, bizashyirwamo ibinyabuzima nk’inyoni n’ibinyugunyugu

Minisiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) ifatanyije n’izindi nzego zirimo Umujyi wa Kigali n’Ikigo cy’Igihugu cyo kubungabunga Ibidukikije (REMA), bivuga ko ibishanga by’Umujyi wa Kigali bikomeje gutunganyirizwa kuba indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima, ngo bifashe abantu kuruhuka, kwidagadura no gukora ubushakashatsi.

Igishushanyombonera cy’imitunganyirize y’ibi bishanga kigaragaza ko Umujyi wa Kigali ufite ubuso bungana na kilometero kare 15.76 (20%) bugizwe n’ibishanga hamwe n’imibande.

Muri Kamena 2021, MININFRA yatangaje ko Banki y’Isi n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga ibidukikije (GEF), ndetse n’ikigega cyitwa Nordic Development Fund (NDF), byatanze inguzanyo y’Amadolari ya Amerika ya miliyoni 170 (ahwanye n’Amafaranga y’u Rwanda miliyari 170).

Muri ayo mafaranga hakaba haragombaga kuvamo amadolari ya Amerika miliyoni 50 (ni miliyari 50 z’Amanyarwanda) yagenewe kubaka ibikorwaremezo, gutera ibimera bibungabunga ibishanga by’i Kigali no kuzanamo ibisimba bimwe byahacitse kugeza ubu bikiboneka muri Pariki ya Nyungwe.

Umuyobozi muri MININFRA ushinzwe Imiturire n’Imitunganyirize y’Imijyi, Edward Kyazze, yavugaga ko ibishanga byo hepfo y’i Gikondo nka Rwandex na Rwampara kugera i Nyabugogo, ndetse na Gacuriro, Mulindi na Masaka, bigomba gutunganywa mu gihe cy’imyaka itanu uhereye muri Nyakanga 2021.

Kyazze yakomeje agira ati “Ibishanga byitaweho cyane ubu ni icya Rwandex, Rwampara (munsi ya Cercle Sportif), icya Masaka hafi yo kuri 15, ibizahakorerwa birenze kuhatera ibiti kuko hazashyiirwa ibiyaga, hazashyirwa serivisi zifasha abantu gukora siporo, abakoze ubukwe baze kuhifotoreza. Hazaterwa indabo hazanwe ibinyabuzima birimo inyoni zari zaracitse i Kigali, ibinyugugu,…mbese nk’uko ubibona i Nyandungu”.

Kyazze avuga ko uko amafaranga azajya aboneka ibishanga nk’icya UTEXRWA na Nyabugogo na byo bizatunganywa, ariko icy’ingenzi ari ukubanza gukuramo ibikorwa byose birimo, kugira ngo ibyo bishanga bibashe kwakira no kubika amazi yose ava muri Kigali.

Ikigo REMA ni cyo kiyoboye ibikorwa byo gutunganya ibishanga by’i Kigali, ariko kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru nta mukozi waho turabona wo kuduha ibisobanuro birenze ibya MININFRA.

Ubwo uyu mushinga watangiraga mu mwaka ushize muri Nyakanga, MININFRA yavugaga ko miliyoni zigera ku 120 z’Amadolari ya Amerika yasigaye nyuma yo gukuramo 50 yo gutunganya ibishanga by’i Kigali, azakoreshwa mu guteza imbere imijyi ya Huye, Muhanga, Rusizi, Rubavu, Nyagatare na Musanze.

Inkunga yatanzwe na Banki y’Isi kugira ngo ivugurure Kigali n’imijyi itandatu iwunganira, yaje ari icyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe ‘Rwanda Urban Development (RUDP)’ uzamara imyaka itanu kuva muri 2021-2025.

Icyiciro cya mbere cya RUDP, Banki y’Isi yari yagihaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100, aho kuva muri 2016 kugera muri 2021 Kigali yubatswemo imihanda yo mu makaritiye ireshya na kilomero 54.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka