Mayaka wubatse izina i Nyamirambo yitabye Imana

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 07 Mutarama 2022, nibwo hamenyekanye inkuru y’akababaro ko Emmanuel Mayaka yitabye Imana.

Emmanuel Mayaka witabye Imana
Emmanuel Mayaka witabye Imana

Mayaka yamenyekanye cyane i Nyamirambo ubwo yahashingaga inzu yamamaye mu kwerekana Filme n’imipira ya Cine ElMay (Cinema Emmanuel Mayaka), ndetse kugeza ubu yari yarashinze na Ekipe yo gusiganwa ku magare ya Cine ElMay.

Uyu Mayaka yitabye Imana azize uburwayi nk’uko bitangazwa na bamwe mu bo mu muryango we.

Amakuru avuga ko Mayaka yari amaze iminsi avuye kwivuriza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Inkuru y’urupfu rwe, yashenguye benshi mu basanzwe bakunda sinema ndetse n’umupira w’amagueu, kuko uyu mugabo ari mu batangije ibyo kwerekana filime n’imipira yo ku mugabane w’i Burayi.

Aho i Nyamirambo aho yakoreraga ibyo bikorwa bye byatumye yamamara, hahise hafata izina rye, ubu hakaba hitwa kwa Mayaka, ku buryo abahatuye bemeza ko iryo zina ritazavaho n’ubwo yigendeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Emmanuel Mayaka yali "kimenyabose" muli Kigali.Niyigendere.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana,nukuvuga bayishaka bashyizeho umwete,batiberaga gusa mu gushaka iby’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Roho idapfa kandi itekereza,yitaba imana iyo dupfuye,yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates utaremeraga Imana abakristu dusenga.Ni ikinyoma.

biseruka yanditse ku itariki ya: 8-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka