Menya ibyiza bya ‘sésame’ n’ibyo kwitondera kuri yo

Igihingwa cya sésame gifite inkomoko muri Aziya, imbuto zacyo zikoreshwa mu mafunguro atandukanye, abantu bakaba bayikoresha mu buryo bunyuranye bitewe n’ibyo buri wese akunda.

Muri ubwo buryo harimo kuyishyira muri ‘salades’, kuyivungurira mu byo kurya mu gihe bigishyushye, hari n’abayisekura bagashyira ifu yayo mu biribwa no mu binyobwa bitandukanye.

Catherine Lavigne, inzobere mu bijyanye no kwita ku buzima hifashishijwe ibintu by’umwimerere ‘naturopathe’, yasobanuye ko kubera ibigize sésame biyiha ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.

Sésame ikungahanye cyane ku byitwa ‘fibres’ na ‘antioxydants’ ndetse ikanarinda umuntu kubyimbirwa n’ibindi, ifasha umubiri w’umuntu gukora neza. Sésame irinda kwituma impatwe, igafasha abakunze guhura n’icyo kibazo, nk’uko byemezwa na Catherine Lavigne.

Icyo gihingwa cyigiramo vitamine nyinshi zifasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Muri zo harimo vitamine B, ituma imitsi y’ubwonko ikora neza ndetse igafasha n’umwijima gukora akazi kawo neza no gusohora imyanda mu mubiri, nk’uko byemezwa na Catherine Lavigne.

Sésame kandi yigiramo vitamine E, ikaba ngo igira akamaro mu kurinda utunyangingo tw’umubiri w’umuntu kwangirika no gusaza imburagihe.

Hari kandi ubutare buboneka muri sésame, harimo nka ‘magnésium’, ‘phosphore’, ‘potassium’, ‘zinc’, ‘fer’ ndetse na ‘calcium’. Catherine Lavigne avuga ko hari abasabwa na muganga kujya barya sésame kugira ngo babone ‘calcium’ ihagije yo gukomeza amagufa, ndetse n’amenyo, ikanatuma mu gihe umuntu akomeretse akava amaraso ahagarara vuba.

Sésame ngo inigiramo ubushobozi bwo kuvana ibinure bibi bya cholestérol mu mubiri. Nk’uko Lavigne abisobanura, impamvu ngo ni uko ibinure byiza biba muri sésame, bituma umubiri utakira ibinure bibi bya ‘cholestérol’ kandi ibyo binure bibi ngo byongera ingaruka zo kurwara umutima, umuvuduko w’amaraso ukabije, diyabete n’izindi ndwara.

Hari abantu badakwiye kurya ‘sésame’, abo ni abakunze kugira za ‘allergies’ ku binyamavuta bimwe na bimwe, ntibagombye kurya sésame kuko ngo ishobora kubyutsa icyo kibazo cya ‘allergie’ nk’uko byemezwa na Lavigne.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Muraho,mwambwira uko sesame zihingwa ,igihe zimara mumurima ,ubutaka zikunda

Tuyishimire viateur yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Nasobanuzaga neza uko sezame ikoreshea

Alexis yanditse ku itariki ya: 4-01-2023  →  Musubize

Sesame zihingwa gute?zihingwa mubutaka bimeze gute,zera mugihe kingana gute?

Tuyishimire viateur yanditse ku itariki ya: 1-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka