Ghana: Abantu 17 baguye mu mpanuka abandi 59 barakomereka

Muri Ghana, ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yagoganye na moto maze zihita ziturika, abagera kuri 17 bahasiga ubuzima, abandi 59 barakomereka ndetse hasenyuka amazu agera kuri 500, nk’uko byatangajwe na Guverinoma y’icyo gihugu.

Amashusho yafashwe impanuka ikimara kuba ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza amazu menshi yasenyutse mu Mujyi wa Bogoso, uherereye mu bilometero magana atatu (300km) mu Burengerazuba bw’Umurwa Mukuru wa Ghana, Acra.

Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri ushinzwe itangazamakuru, Kojo Oppong Nkrumah mu ijoro ryakeye, yagize ati “Ikibabaje ni uko ubu byamaze kwemezwa ko abantu 17 bapfuye, na ho abagera kuri 59 bakomeretse, ni bo bamaze kugaragara”.

Seji Saji Amedonu, Umuyobozi wungirije w’Ikigo gishinzwe imicungire y’ibiza muri Ghana (NADMO), yavuze ko inzu zigera kuri 500 zasenyutse, nk’uko byatangajwe n’ibinyamakuru byo muri icyo gihugu.

Impanuka yabaye ubwo moto yagonganaga n’ikamyo yari itwaye intambi zituritswa mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yaganaga mu kirombe cya zahabu cya Chirano, gicukurwamo na Sosiyete yo muri Canada yitwa ‘Kinross’.

Umuvugizi w’iyo sosiyete ya, Kinross, yemeje ko ari ko impanuka yegenze, avuga ko yabereye mu bilometero 140 uvuye aho ikirombe giherereye.

Polisi y’igihugu cya Ghana yagiriye inama abaturage batuye hafi y’aho habereye impanuka kuba bashatse aho baba bagiye hameze neza, mu gihe ibikorwa byo kuhatunganya ubu ngo birimo kwihutishwa.

Imijyi ituriye ahabereye iyo mpanuka yasabwe gufasha abataruge barokotse iyo mpanuka kuba babonye aho bacumbika, bakabafungurira ibyumba by’amashuri, insengero, nk’uko bitangazwa na Polisi y’icyo gihugu.

Perezida wa Ghana, Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, abinyujije ku rubuga rwa Twitter, yagize ati “Birabaje cyane, iki ni ikintu giteye agahinda, mu izina rya Guverinoma, nifatanyije n’imiryango yabuze ababo, kandi abakomeretse ndabifuriza gukira vuba”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka