Kamonyi: Abahinzi b’ibigori biteze umusaruro uhagije nyuma yo gutunganyirizwa igishanga

Abaturage bo mu Karere ka Kamonyi bibumbiye muri Koperative ‘Indatwa za Kamonyi’ bahinga mu gishanga cya Ruboroga giheruka gutunganywa, baratangaza ko bategereje umusaruro mwiza w’ibigori.

Biteze umusaruro utubutse kuko igishanga cyabo cyatunganyijwe
Biteze umusaruro utubutse kuko igishanga cyabo cyatunganyijwe

Abahinga muri icyo gishanga ni abo mu Mirenge ya Rugarika, Mugina na Nyamiyaga aho batunganyirijwe ubuso bungana na 133ha, ahatunganyijwe imiyoboro y’amazi ibafasha kuhira, ndetse bubakirwa ibikorwa remezo birimo ubwanikiro n’ubuhunikiro bwo kubafasha gutunganya umusaruro.

Umunyamuryango w’Indatwa za Kamonyi, Ntwaramuheto Vincent avuga ko nyuma yo gukorerwa imiyoboro y’amazi banahawe amasomo yo guhinga ibigori ku buryo bugezweho, bituma umusaruro uzamuka, kuko ibigori byabo bitacyangizwa n’ibiza by’amazi menshi.

Agira ati “Twajyaga dutangira ihinga mu kwezi k’Ugushyingo duhinga mu gishanga cyuzuyemo amazi, ariko ubu arabasha gutembera neza, turahinga muri Nzeri tugatangira tuvomera imvura ikazagwa ibigori bimaze kugira imizi ikomeye ntibyangirike umusaruro ukiyongera”.

Ntwaramuheto avuga ko abahinzi bageze ku kigero cyo kweza Toni zisaga 800 ku buso bwose bahinga ku mwaka, bikagaragara ko umusaruro wikubye hafi gatatu, kuko basigaye basarura toni zirindwi kuri hegitari.

Agira ati “Twezaga bike kubera ko nta bikorwa remezo byo kudufasha kugera ku musaruro, ibigori tubivuruga mu byondo kandi ntabwo byemewe ko umusaruro w’ibigori ugera ku gitaka kuko bituma byuma bifite uruhumbu, kandi ni rubi ku buzima bw’umuntu. Ubu dufite ibikoresho bifasha umusaruro kuma ku kigero cyihuse.

Gukresha ifumbire y'imborera nabyo biri mu byazamuye umusaruro w'ibigori
Gukresha ifumbire y’imborera nabyo biri mu byazamuye umusaruro w’ibigori

Agira ati “Iyo wanitse hasi kuri shitingi inshuro esheshatu ibigori byuma gake gake, ariko mu gihe cy’itumba baduhaye ibikoresho bituma dushobora kwanika ibigori inshuro imwe bigatuma tutagihomba. Hari ubwo twigeze guhomba toni zisaga 100 kuko ibigori byari byarazanye uruhumbu, ariko ubu nta kindi gihombo”.

Mukanyarwaya Domitila avuga ko umwaka ushize yejeje ibisaga ibiro 600, ubu akaba ateganya kuzasarura nka 800kg, kubera kumenya gutegura ifumbire y’ibirundo bifashisha igasimbuza ifumbire mborera.

Agira ati “Mbere twasaruraga utugori tw’imfunya utabona uko utuvuga, ntabwo wavugaga ko twasaruraga, none ubu nzasarura byinshi kuko nakoresheje ifumbire y’ibirundo twigishijwe gukora”.

Umuyobozi mukuru wungirije wa RAB ushinzwe ubuhinzi, Bucagu Charles, avuga ko mu rwego rwo kugabanya ibihombo bituruka ku musaruro wafashwe nabi, Leta yashyizeho ingengo y’imari ya Miliyari 11 zo kubaka ubwanikiro busaga 600 n’ubuhunikiro kuva mu mwaka wa 2019.

Avuga ko ubu harimo no gutekerezwa uburyo bwo kubona ubwanikiro bwimukanwa 10, ahari gutegurwa ba rwiyemezamirimo bazabukoresha mu gihugu hose, aho bazajya bajyana imashini zumisha mu modoka ikajya ku murege runaka bakumishirizwa bakishyura igiciro cyo kumisha.

Agira ati “Ni ingamba zashyizweho kugira ngo umusaruro wose mu Gihugu ufatwe neza wuzuze ubuziranenge ku buryo wagera ku isoko ugishobora kugurwa, kandi bigaragara ko uko umwaka ushira undi ugataha, umusaruro upfa ubusa ugenda ugabanuka”.

Abayobozi batandukanye basuye icyo gishanga
Abayobozi batandukanye basuye icyo gishanga

Avuga ko ku bufatanye n’abaterankunga batandukanye, RAB ikomeje kugenda irushaho gufasha abahinzi kurwanya ibihombo bya nyuma y’umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka