Abahoze ari abayobozi b’ibihugu batatu bashimiwe uruhare rwabo mu kurengera ibidukikije

Ku wa Kane muri Kigali Convention Centre, Minisiteri y’Ibidukikije hamwe n’umuryango nyafurika ushinzwe kurengera inyamanswa (AWF) n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku kubungabunga ibidukikije ku isi (IUCN) berekanye abahoze ari abayobozi ndetse n’abakuru ba za Guverinoma batatu ku mugabane wa Afurika bagize uruhare mu kurengera ibyanya bikomeye muri Afurika.

Hailemariam Desalegn (ibumoso), Mahamadou Issoufou (hagati) na Festus Mogae (iburyo)
Hailemariam Desalegn (ibumoso), Mahamadou Issoufou (hagati) na Festus Mogae (iburyo)

Abo bayobozi batatu batangajwe bagize uruhare rukomeye mu kurengera ibyanya bikomeye muri Afurika, barimo Mahamadou Issoufou wigeze kuba Perezida wa Niger, Festus Mogae wayoboye Botswana ndetse na Hailemariam Desalegn Boshe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Aba bagaragajwe ni bo bazaba bari ku ruhembe rwo gutegura inama yo mu rwego rwo hejuru izaba yiga ku kurengera ibyanya bikomye izabera mu Rwanda muri Werurwe uyu mwaka wa 2022.

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, mu ijambo yagejeje kubitabiriye uyu muhango, yavuze ko iyi gahunda yo kurengera ibyanya bikomeye muri Afurika yaziye igihe.

Yagize ati: "Ni ngombwa ko ibihugu byose bya Afurika n’abayobozi bagendera mu mujyo umwe. Iyi nama ije mu gihe ku isi hagenda hiyongera ikibazo cyo kurengera ibidukikije karemano. Ntabwo dushora imari ihagije mu kurengera ibidukikije twese dushingiyeho."

Yakomeje avuga ko hagikenewe gushorwa amafaranga menshi muri uru rwego kuko Afurika ikoresha munsi ya 10% y’Ibikenewe mu kurinda no kurengera ibidukikije, mu gihe hakenewe Miliyari 700 z’Amadolari ya Amerika buri mwaka yo gushora mu kurengera ibidukikije karemano ku isi.

Ku ruhande rwa Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, yavuze ko yishimiye gushyirwa muri aba bayobozi bazaba bayoboye ibiganiro. Yanagaragaje kandi ko Afurika ifite ubushobozi bwinshi ndetse yizera ko iyi nama izaba intambwe izafasha uyu mugabane kugera ku ntego ya 2063.

Umuyobozi mukuru w’umuryango wo kurengera inyamanswa (AWF), Kaddu Sebunya, mu ijambo rye yagize ati: "Ku buyobozi bwa Perezida Paul Kagame afatanyije n’aba batatu bahoze ari Abakuru b’ibihugu, na za Guverinoma twizeye ko APAC izatanga amahirwe agaragara yo kuzamura ikibazo cyo kubungabunga ibidukikije ndetse n’ibyanya birinzwe ku bayobozi b’umugabane."

Luther Anukur, Umuyobozi wa IUCN muri Afurika y'Iburasirazuba n'Amajyepfo (IUCN ESARO)
Luther Anukur, Umuyobozi wa IUCN muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (IUCN ESARO)

Umuyobozi mukuru wa IUCN mu gace ka Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (IUCN-ESARO), Luther Anukur, avuga ko biteguye gufatanya n’abandi kugira ngo iyo nama izagende neza.

Ati “Nk’inararibonye mu kurengera ibidukikije, IUCN itanga umusanzu mu gutegura inama mpuzamahanga mu duce dutandukanye tw’isi, kugira ngo hashyirweho ingamba zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange no mu byanya bikomye by’umwihariko. APAC yabereye ku mugabane wa Aziya, Amerika ndetse n’u Burayi, Afurika ni yo yari itarayakira. IUCN rero yiteguye gufatanya n’abandi mu gutegura iyo nama kugira ngo izagende neza”.

Uyu muhango ubaye mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira inama mpuzamahanga yiga ku kurengera ibyanya bikomye muri Afurika (IUCN-Africa Protected Areas Congress), ikaba iteganyijwe kuva ku ya 7 - 12 Werurwe 2022 iteguwe na Guverinoma y’u Rwanda, ku bufatanye n’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe kubungabunga ibidukikije, Komisiyo mpuzamahanga ishinzwe kurengera ibyanya birinzwe (IUCN-WCPA) n’umuryango Nyafurika wo kurengera inyamaswa (AWF), ndetse n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.

Iyi nama ishingiye ku nsanganyamatsiko eshatu zirimo kurinda ibyanya by’ingenzi, abantu n’ibinyabuzima bitandukanye kuko ishaka guteza imbere ibiganiro byubaka kandi byongerera imbaraga abayobozi b’uyu munsi ndetse n’ab’igihe kizaza kugira ngo bazirikane ejo hazaza ha Afurika aho ibyanya n’inyamanswa bigomba guhabwa agaciro nk’umutungo ugira uruhare mu iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka