Manzi Sadru agiye kumara amezi abiri adakandagira mu kibuga
Manzi Sadru ashobora kumara igihe kitari gito adakandagira mu kibuga nyuma yo kugira imvune ubwo ikipe ye ya APR VC, yakinaga na Kirehe VC.

Hari mu gitondo cyo ku wa Gatandatu tariki 22 Mutarama 2022, ubwo irushanwa rya Forrza Volleyball tournament yavunikiyemo ryakomezaga, kuko bakinaga agace ka gatatu (phase III).
Manzi sadru ni umukinnyi w’ikipe ya APR VC n’ikipe y’igihugu, akaba ari umukinnyi ngenderwaho mu ikipe ya APR VC, cyane ko asanzwe ari amahitamo ya mbere y’umutoza Elia Mutabazi, utoza iyi kipe y’ingabo.
Nyuma yo kugongana na mugenzi we bakinana mu ikipe imwe Ngaboyitwari Cedric, igufwa ryo ku kagombambari ryahise riva mu mwanya waryo bityo ahita ajayanwa mu bitaro bya gisirikare i Kanombe ahita ashyirwaho isima.

Umuganga watangiye gukurikirana uyu mukinnyi yamubwiye ko agomba kuzagaruka nyuma y’ibyumweru 3 kugira ngo bazarebe aho imvune ye izaba igeze ikira, nyuma yaho akazatangira urugendo rwo gukira mbere yuko yongere gukora ku mupira.
Nyuma y’ivunika rya Manzi Sadru, bisobanuye ko mugenzi we Masabo Bertin basanzwe bakina ku mwanya umwe ariwe wahise amusimbura.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya kirehe VC, APR VC iracakirana na Gisagara VC kuri iki Cyumweru.

Ohereza igitekerezo
|