Abashakashatsi bifuza ko ishyamba rya Makera ryakongera komekwa kuri Pariki y’Akagera

Mu Karere ka Kirehe mu Murenge wa Mpanga haracyari ishyamba n’ibihuru birimo ibisimba, inyamaswa n’ibiti bitakigaragara ahandi mu Ntara y’Iburasirazuba, usibye muri Pariki y’Akagera, iri ku ntera y’ibilometero 30 uvuye aho iryo shyamba ryitwa Makera riherereye, abashakashatsi bakifuza ryakomekwa kuri iyo Pariki.

Ishyamba rya Makera riro ibinyabuzima nk'ibiri muri Pariki y'Akagera
Ishyamba rya Makera riro ibinyabuzima nk’ibiri muri Pariki y’Akagera

Ni ishyamba rito cyane riri ku buso bwa hegitare 170, ariko hakaba n’ibindi byanya bigizwe n’umukenke, hagaragaramo inyamaswa nk’ingwe, isha, ingurube z’ishyamba (isatura), inkima, inkwavu, inzoka n’amoko agera ku 124 y’inyoni, nk’uko twabitangarijwe n’Umushakashatsi mu bidukikije, Dr Damascène Gashumba.

Dr Gashumba ari kumwe n’abiga mu Ishuri Rikuru ry’Abaporotesitanti (PIASS) riri i Huye, bakoze ingendo zihinguranya ishyamba rya Makera banaganira n’abaturage bahaturiye kuva mu kwezi kwa Kanama-Ugushyingo 2021, havamo inyigo igaragaza uburyo iryo shyamba rikwiriye kubungabungwa nk’undi murage w’u Rwanda.

Ubwo bushakashatsi buvuga ko Ishyamba rya Makera ryari ku buso bwa hegitare 400 mu myaka nka 20 ishize (ubu risigaye kuri hegitare 170), ariko bitari kera cyane ngo rikaba ryari rifatanye na Pariki y’Akagera, mbere y’uko abaturage b’Umurenge wa Mpanga bahigabiza.

Dr Gashumba avuga ko ubwiyongere bw’abaturage ari bwo bwatumye bacengera muri Pariki y’Akagera bakayicamo ibice, ku buryo hari aho inyamaswa zagiye zisanga zitagifite uko zahura na ngenzi zazo ziri muri iyo pariki.

Abashakashatsi basaba ko Ishyamba rya Makera ryasurwa, ariko kandi rikongera komekwa kuri Pariki y'Akagera
Abashakashatsi basaba ko Ishyamba rya Makera ryasurwa, ariko kandi rikongera komekwa kuri Pariki y’Akagera

Ishyamba rya Makera ngo ni ahantu nyaburanga usura ukabonamo ibiti binini bya cyimeza bidashobora kuboneka henshi mu Rwanda usibye mu bindi byanya bikomye, hamwe n’inyamaswa zavuzwe ndetse n’imvubu n’ingona, bitewe n’uko iryo shyamba rifatanye n’igishanga cy’Akagera.

Dr Gashumba avuga ko ishyamba rya Makera kuri ubu ryugarijwe n’uburyo abaturage barimo kurisatira baritemamo ibiti byo kubakisha cyangwa gucana, bakaba basizamo ibibanza byo kubaka cyangwa bahinga mu byanya birikikije, ndetse hakaba n’abadatinya kwica inyamaswa zisohoka hanze yaryo.

Dr Gashumba avuga ko Umuryango ayobora uteza imbere Icyaro hashingiwe ku Bidukikije (REDO), ufatanyije n’Abanyeshuri biga muri PIASS ndetse n’inzego zitandukanye za Leta zirimo Ikigo gishinzwe Amashyamba (RWAFA), Urwego rw’igihugu rw’Iterambere (RDB), Ikigo cy’igihugu cy’ibidukikije (REMA) n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, barimo gutera amashyamba ahuza Makera na Pariki y’Akagera.

Yagize ati “Ikibazo ni uko abaturage bagiye bivangavangamo (hagati ya pariki n’iryo shyamba), ni yo mpamvu twenda gusa n’abarihuza ku buryo haba hari inyamaswa zimwe zaba zaraheze inyuma y’uruzitiro rw’Akagera zabasha kwambuka, ndetse n’abaza gusura iyo pariki na ho bakahagera”.

Kuva aho ishyamba rya Makera riherereye muri Mpanga kugera kuri Pariki y'Akagera hari intera ya Km 30
Kuva aho ishyamba rya Makera riherereye muri Mpanga kugera kuri Pariki y’Akagera hari intera ya Km 30

Avuga ko bakomeje gutera ibiti bya cyimeza by’u Rwanda birimo imihati, imiyenzi, iminyinya n’imivumu, mu rwego rwo kwagura ishyamba rya Makera ndetse no gukikiza imigano igishanga cy’Akagera.

Uwo mushakashatsi avuga ko ingo zigera ku bihumbi 15 zo mu Murenge wa Mpanga zimaze kubakirwa amashyiga ya rondereza kugira ngo bifashe abaturage gucana ibiti bike cyane babivanye ku birimo guterwa, kandi iyi gahunda ikazakomeza kugezwa ku zindi ngo ibihumbi 45 zo muri Kirehe bitarenze umwaka wa 2024.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko habayeho imbaraga nyinshi zo kurinda ishyamba rya Makera kugira ngo ribe rikiriho kandi ririmo inyamaswa kugeza n’uyu munsi, ndetse akizeza ko izo ngufu zizakomeza gukoreshwa.

Ishyamba rya Makera ririmo gusatirwa n'abaturage
Ishyamba rya Makera ririmo gusatirwa n’abaturage

Ishyamba rya Makera riravugwaho mu gihe uyu mwaka wa 2022 muri Werurwe kuva tariki 07 kugera 12, u Rwanda ruzakira Inama mpuzamahanga yiswe (APAC), izashakira ibisubizo ibyanya bikomye bya Afurika, mu rwego rwo kurinda isi kwibasirwa n’ubutayu cyangwa gucika kw’ibinyabuzima bimwe na bimwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka