Gicumbi: Abaturage bishimiye gufatanya n’abanyamakuru mu gutera ibiti

Abaturage bo mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, bishimiye kwifatanya n’abanyamakuru bakora inkuru ku bidukikije, maze batera ibiti bigera kuri 500 mu busitani buri ku nkengero z’umuhanda mukuru Kigali-Gatuna.

Umwe mu baturage bitabiriye icyo gikorwa, Hakizimana Damasène, wo mu Murenge wa Cyumba, avuga ko bishimiye kuba abanyamakuru baje kwifatanya na bo mu gutera ibiti, binatuma bababona barabamenya mu gihe babumvaga gusa.

Agira ati “Biranshimishije cyane kwifatanya n’abanyamakuru muri iki gikorwa cy’agaciro gakomeye. Tubonye ko buri muntu ahangayikishijwe no kubungabunga ibidukikije, twiteguye kurinda ibi biti kugira ngo hatazagira ikibihungabanya, bityo nibikura bizadufashe kubona umwuka mwiza duhumeka.”

Arongera ati “Ikindi kidushimishije ni uguhura na bamwe mu banyamakuru twajyaga twumva ku maradiyo none turabibonye amaso ku maso. Kubungabunga ibidukikije dutera ibiti bitumye tumenyana, nkifuza ko bazagaruka”.

Bajeneza na we wo mu Murenge wa Cyumba, ati “Iki gikorwa dukoze ni inyamibwa pe! Ubu ibi biti nibikura bizajya bituzanira imvura duhinge tweze kandi binarwanye isuri yaterwa n’iyo mvura mu gihe ibaye nyinshi. Ni iby’agaciro kandi kuba abanyamakuru badusuye tugafatanya muri iki gikorwa, ubu busitani tuzabwitaho bukomeze butohe ubundi tujye tuharuhukira turi ku nzira”.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko Akarere ka Gicumbi kishimiye abanyamakuru biyemeje gufatanyije n’abaturage bako mu muganda wo kubungabunga ibidukikije.

Agira ati “Abanyamakuru ni ijisho rya rubanda, ni abavugizi bakomeye b’ibikorwa bitandukanye byo mu gihugu. Ni amahirwe akomeye rero kwemera kuza kwifatanya natwe”.
Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa byinshi bijyanye no kurengera ibidukikije mu karere ka Gicumbi, Kagenza Jean Marie Vianney, yavuze ko ako karere kagomba kuba icyitegererezo cy’ahantu hatoshye.

Ati “Turifuza ko Gicumbi iba Gicumbi itoshye, ikaba nanone isoko y’u Rwanda rutoshye”.

Ubusitani bwatewemo ibiti ku muhanda Kigali-Gatuna ku gice cy’Akarere ka Gicumbi, buzakomeza gutunganywa ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa bitandukanye mu mirenge icyenda yo muri ako karere, byose byibanda ku guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Mu byo uwo mushinga ukora harimo gutera ibiti, gusazura amashyamba, gukora amaterasi y’indinganire n’ayikora no kuyateraho ibyatsi bigaburirwa amatungo, gufasha abaturage kubona imbuto nziza, n’indi bikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

Igikorwa cyo gutera ibiti cyabaye ku wa 20 Mutarama 2021, abo banyamakuru bibumbiye mu ihuriro ry’abanyamakuru bakora ku bidukikije (REJ), bakaba baracyitabiriye nyuma yo gusozaga amasomo bari bamazemo iminsi, ajyanye no kurengera ibidukikije ndetse no ku mihindagurikire y’ikirere, yateguwe n’Umuryango mpuzamahanga wita ku bidukikije (GGGI) ku bufatanye n’Ikigega cy’igihugu gishinzwe amashyamba (FONERWA), Umushinga Green Gicumbi n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka