Omicron ihagaze ite muri Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere?

Ku wa Kane tariki 20 Mutarama 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryatangaje ko umubare w’abandura Covid-19 wagabanutse cyane muri Afurika ndetse n’umubare w’abicwa na yo ukaba waragabanutse cyane bwa mbere kuva yakwaduka.

Mu itangazo ryasohowe na OMS yagize iti “Umubare w’abandura iyo virusi wagabanutseho 20% mu cyumweru cyo guhera ku itariki 16 Mutarama 2022, mu gihe umubare w’abahitanwa n’iyo virusi wagabanutseho 8%”.
Dr Matshidiso Moeti, uhagrariye OMS muri Afurika, yavuze ko muri Afurika y’Epfo, aho virusi yihinduranyije ya Omicron yagaragaye bwa mbere, umubare w’abayandura watangiye kugabanuka mu byumweru bine biheruka.

Muri Afurika y’Amajyaruguru ni ho hagaragaye ubwiyongere bw’umubare w’abandura iyo virusi mu cyumweru gishize, aho ngo byazamutse bikagera kuri 55 %.

Dr Matshidiso Moeti, yagize ati “N’ubwo virusi ikomeje gukwirakwira, kandi hakaba hari n’izindi zizabaho mu gihe kizaza, Umugabane wa Afurika ugomba gukingira abantu bawo muri rusange, ariko hagashyirwaho n’uburyo bwagutse kandi buboneye bwo kubona imiti ikenewe ya Covid-19”.

OMS kandi itangaza ko umubare w’abamaze kwikingiza Covid-19 muri Afurika ukiri hasi, kuko kugeza ubu, 10 % by’Abaturage b’Afurika gusa, ari bo bamaze kwikingiza ku buryo bwuzuye.

Uko virusi yihinduranyije ya Omicron yagabanutse muri Afurika y’Epfo aho yagaragaye bwa mbere, no mu Rwanda bivugwa ko iyo virusi itangiye kugabanuka ugereranyije n’uko byari bimeze nyuma y’iminsi mike ihageze, nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda.

Mu nkuru dukesha Ikinyamakuru The New Times, bivugwa ko imibare ituruka muri Minisiteri y’Ubuzima umunsi ku wundi, igaragaza ko mu byumweru bibiri bishize imibare y’abandura Covid-19 yatangiye kugabanuka ugereranyije n’igihe virusi ya Omicron yari ikigera mu Rwanda.

Omicron yagaragaye bwa mbere mu Rwanda, ku itariki 15 Ukuboza 2022, ihereye mu barwayi batandatu gusa. Mu byumweru bibiri byakurikiyeho umubare w’abandura Covid-19 mu gihugu warazamutse ugera ku bantu 2.083 bandura ku munsi.

Guhera ku itariki 5 kugeza kuri 19 Mutarama 2022, umubare w’abandura Covid-19, watangiye kugabanuka, abandura bashya bakaba babarirwa hagati ya 600-900 ku munsi, mu gihe ubu ngo umubare w’abandura iyo virusi ku munsi bari hagati ya 300-500.

Kuri ayo matariki kandi nk’uko bitangazwa n’abayobozi bo mu nzego z’ubuzima mu Rwanda, abajya mu bitaro kubera Covid-19 baragabanutse ndetse n’umubare w’impfu z’abazira icyo cyorezo uragabanuka, ku buryo ubu ngo abarembye kubera iyo virusi ari bakeya cyane, ndetse abo bayobozi bakavuga ko ubu bizeye ko bashoboye guhangana na yo.

Mu kiganiro Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Lt Col Dr Tharcisse Mpunga, aherutse kugirana n’itangazamakuru, yavuze ko igihugu gifite ahantu hahagije, imashini zitanga umwuka wa ‘oxygen’, ndetse n’ibindi bikoresho bifasha mu kwita ku barwayi bari mu bitaro bya Kanyinya.

Ikindi, ngo n’ubwo virusi ya Omicron yandura cyane kurusha izindi virusi za Coronavirus zihinduranyije zatambutse kugeza ubu, ariko hari ingamba zashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda, zafashije mu kugabanya ikwirakwira ry’iyo virusi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka