Musanze: Miss na Mister Bright INES-Ruhengeri bamenyekanye

Tumukunde Ornella, ni we wegukanye ikamba ry’umukobwa uhiga abandi mu bwenge, w’Ishuri Rikuru ry’Ubumenyingiro, INES-Ruhengeri (Miss Bright INES-Ruhengeri 2022) mu gihe Bagumako Vero Daniel, ari we musore wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022.

Mister Bright INES-Ruhengeri Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye iri kamba, ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES
Mister Bright INES-Ruhengeri Bagumako Vero Daniel, ni we wegukanye iri kamba, ritanzwe ku bahungu ku nshuro ya mbere muri INES

Ni mu muhango wabereye muri INES-Ruhengeri, utangira mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, ahagana mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice. Witabiriwe n’abantu banyuranye, biganjemo abiga muri iryo shuri, ubuyobozi bwaryo, abarimu n’abandi mu ngeri zinyuranye bari batumiwe.

Abahataniraga ikamba ry’uhiga abandi mu bwenge, ku ruhande rw’abakobwa uko bari barindwi, ndetse n’abahungu uko bari batanu, babanje kwiyerekana imbere y’abari baje kwihera ijisho ibyo birori, hakurikiraho kugaragaza impano zabo, ndetse basobanura imishinga yabo, aho Akanama nkemurampaka, kari kagizwe n’abakemurampaka batandatu, kagiye kabaza buri wese ibibazo bigendanye n’umushinga yifuza kuzashyira mu bikorwa, akabisubiza mu rurimi yihitiyemo hagati y’Icyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda.

Abakobwa bahataniraga kwambikwa ikamba rya Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, barimo Ineza Uwase Nancy, Liliane Ugiriwabo, Mugabekazi Marie Reine, Umubyeyi Carine, Nshuti Vanessa, Ntagengwa Ikirezi Sonia na Tumukunde Ornella.

Ni mu gihe abahungu bahatanaga uko ari batanu, ari bo Sangwa Briton Michel, Bakunzi Megan, Semuhungu Vital, Bagumako Vero Daniel na Nshizirungu Valois.

Ibi byiciro byombi (abakobwa n’abahungu), nibyo byatowemo Nyampinga na Rudasumbwa bahiga abandi mu bwenge, Miss&Mister Bright INES-Ruhengeri 2022.

Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, Tumukunde Ornella, akimara kwambika ikamba, n’ibyishimo byinshi yatewe no guhagararira abandi bakobwa bagenzi be, yavuze ko ari amahirwe adasanzwe kandi azabyaza umusaruro.

Yagize ati “Urugendo rwo guhatana ntirwari rworoshye, kuko njye na bagenzi banjye twahatanaga, mu by’ukuri buri wese afite umushinga mwiza. Kuba mbashije kubahiga rero, nkegukana iri kamba rya Miss Bright INES-Ruhengeri 2022, binteye imbaraga zikomeye, zizatuma mbasha guhagararira abandi muri iki gihe cy’umwaka ngiye kumarana iri kamba. Nkizeza ubuyobozi bw’iri shuri na bagenzi banjye, kuzitwara neza, kurwangwa n’ubunyangamugayo kandi nkazakoresha aya mahirwe nshyira mu bikorwa umushinga wanjye, kugira ngo bigirire abanyeshuri bagenzi banye akamaro”.

Uwegukanye umwanya w'Igisonga cya mbere cya Miss Bright, ni Nshuti Vanessa
Uwegukanye umwanya w’Igisonga cya mbere cya Miss Bright, ni Nshuti Vanessa

Bagumako Vero Daniel wegukanye ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022, yagize ati: “Nishimiye kuba negukanye iyi ntsinzi, irandyoheye mu buryo utakwiyumvisha. Binyongereye icyizere cy’uko nta kidashoboka mu gihe umuntu yirinze gucika intege. Kwegukana ikamba rya rudasumbwa, ni amahirwe akomeye cyane, ngiye gukoresha neza, mparanira ko amfungurira amarembo azatuma umushinga wanjye ubera iri shuri n’abaryigamo igisubizo kirambye”.

Mister Bright Bagumako Vero Daniel, umusore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi, afite umushinga wo kwifashisha uburyo bw’ikoranabuhanga ritunganya imyanda yo mu bwiherero, igakorwamo ifumbire y’imborera yifashishwa mu buhinzi. Akaba yiyerekanye mu mpano yo kumurika imideri.

Naho Miss Bright Tumukunde Ornella, we afite umushinga wo guteza imbere ubuhinzi bw’ibihumbyo, mu ntego yo kurandura ikibazo cy’imirire mibi mu bana. Yiyerekanye mu mpano yo kumurika imideri.

Uwabaye igisonga cya mbere Bakunzi Megan na we yambitswe ikamba
Uwabaye igisonga cya mbere Bakunzi Megan na we yambitswe ikamba

Asobanura impamvu bashyigikiye iki gikorwa, cyo gutora Miss&Mister Bright INES-Ruhengeri, Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri, Padiri Dr Fabien Hagenimana, yashimangiye ko bizwi neza ko urubyiruko rwiga muri za Kaminuza, ruba rufite ikirushishikaje, kandi ruhanzwe amaso na benshi. Uyu ukaba umwanya iri shuri riboneraho wo kurwibutsa ko bafite umukoro wo guharanira ibikorwa bituma baba umusemburo w’ibyiza.

Yagize ati “Igikorwa nk’iki tugitegura kandi tukagishyigikira, tugira ngo tubonereho kwibutsa urubyiruko rwiga muri iri shuri, ko bataje mu butembere, ko ikibagenza ari ukwiga neza, batagamije kubona amanota yo ku mpapuro gusa, ahubwo bashyira imbere ubumenyi n’ubwenge bufasha gutegura ubuzima bw’ahazaza. Uyu mwanya kandi, ni no kubibutsa ko muri iki gihe bari ku ntebe y’ishuri, baba bakwiye kwitoza kwigana ubushishozi, no kumenya neza ko ubuzima bugira agaciro iyo bufite icyerekezo. Nkaba nshimira abagize umuhate wo kwitabira aya marushanwa, mboneraho no kwizeza abegukanye ubufatanye mu bizatuma iri shuri rirushaho gutera imbere”.

Uwegukanye umwanya w’Igisonga cya mbere cya Miss Bright, ni Nshuti Vanessa, igisonga cya kabiri aba Ineza Uwase Nancy. Naho mu bahungu, Bakunzi Megan ni we wabaye igisonga cya mbere, mu gihe igisonga cya kabiri ari ari Semuhungu Vital.

Abahungu bahataniraga ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022 biyeretse abitabiriye ibi birori
Abahungu bahataniraga ikamba rya Mister Bright INES-Ruhengeri 2022 biyeretse abitabiriye ibi birori

Ni ku nshuro ya mbere muri iri shuri hatorwa Mister Bright, ikaba inshuro ya kabiri hatorwa Miss Bright INES-Ruhengeri, aho ikamba nk’iri, ryaherukaga gutangwa mu cyiciro cy’abakobwa muri 2019, rikaba ryaregukanwe na Adeline Umutoni.

Akanama nkemurampaka kari kagizwe n'abantu batandatu
Akanama nkemurampaka kari kagizwe n’abantu batandatu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka