Inyama y’inkoko ifasha mu guhangana n’ibicurane - Ubushakashatsi

Mu biguruka biribwa inkoko iza ku mwanya w’imbere, kandi ikaba n’urugero rwiza rw’inyama z’umweru. Muri iyi nkuru tugiye kuvuga umwihariko w’inyama z’inkoko, byaba byiza ibaye imwe bita inyarwanda.

Inyama y’inkoko ni isoko nziza ya vitamin n’imyunyu ngugu

Vitamin B zinyuranye dusangamo zirinda indwara z’amaso n’uruhu, kongerera ingufu ubudahangarwa, kurwanya intege nke, gufasha igogorwa no gufasha urwungano rw’imyakura. Zinafasha kandi mu kurinda kurwara umutwe w’uruhande rumwe uzwi nka migraine, indwara z’umutima, kuzana imvi imburagihe na diyabete.

Ikungahaye kuri proteine igafasha mu kugabanya ibiro

Ifunguro rikungahaye kuri poroteyine ni ryiza mu gihe wifuza gutakaza ibiro cyangwa kuguma aho uri. Impamvu ni uko iri funguro ritera igihagisha bityo rigatuma utarya byinshi kandi na none rigatuma umubiri ukoresha ibinure byawo bityo ibiro bikagabanyuka. Inyama y’inkoko rero igira poroteyine nyinshi na calories nkeya.

Kuvura ibicurane

Niba ibicurane bikumereye nabi togosha inyama y’inkoko ushyiremo ibirungo bisanzwe (igitunguru, poivron, tungurusumu n’ibindi by’ibimera) ubundi uhute uwo mufa, gukira ni nk’ako kanya.

Kuringaniza umuvuduko w’amaraso

Gufata inyama y’inkoko iherekejwe n’imboga n’imbuto ni ingenzi ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Impamvu nyamukuru ni uko harimo potasiyumu, ubwinshi bwayo bukaba bugabanya sodiyumu ibujijwe ku bantu bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Kugabanya ibyago byo kurwara kanseri

Ku bantu bakunda inyama, kurya izitukura byongera ibyago bya kanseri y’amara. Nyamara kurya inkoko n’amafi bigabanya ahubwo ibyo byago byaba kuri kanseri muri rusange na kanseri y’amara by’umwihariko. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo harebwe ikinyabutabire kiri mu nkoko kirinda kanseri.

Ikungahaye kuri cholesterol nziza

N’ubwo mu nyama y’inkoko harimo cholesterol ariko ni ubwoko bwiza bwayo, dore ko cholesterol ibamo amoko abiri, inziza ndetse n’imbi. Cholesterol nziza ikaba iboneka mu mboga, ifi n’inyama z’inkoko, imbi ikaba ari isoko y’indwara z’umutima.

Hari abibaza ngo ese umufa w’inkoko wavura ibicurane gute kandi nazo zibirwara, burya ikintu cyose gifite ubuzima kiranarwara, ari nayo mpamvu ari ingenzi kwita ku buziranenge bw’ibiribwa ibyo ari byo byose mbere yo kubirya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka