Amajyaruguru: Bahagurukiye abigize abashoramari mu burembetsi

Ubuyobozi n’Inzego zishinzwe umutekano mu Ntara y’Amajyaruguru, buravuga ko bwatangiye gukaza ingamba zo gushakisha no guhana by’intangarugero abafite aho bahuriye n’ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi, bagaragara mu turere tuyigize, kugira ngo bikureho icyuho kikigaragara mu bukungu, imibereho n’iterambere ry’umuryango nyarwanda.

Benshi mu bishora mu burembetsi baba ari urubyiruko
Benshi mu bishora mu burembetsi baba ari urubyiruko

Ibi bibaye mu gihe abatuye mu Turere dutandukanye tugize iyi ntara, bamaze iminsi binubira ikibazo cy’abarembetsi bakwirakwiza ibiyobyabwenge bikabakururira ingaruka.

Twahirwa Thimothé wo mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Burera, agira ati: “Ugira utya ukaba uhuye n’abo barembetsi, bahetse za kanyanga baba bakuye muri Uganda. Bazigeza aho zicururizwa, ab’inkwakuzi bakaziyahuza, zamara kubayobya ubwenge no kubacanganyikisha, bagaheraho bakurura amakimbirane, imirwano mu ngo, hakaba n’ubwo bikuruye imfu za hato na hato, abantu bakabihomberamo. Twibaza impamvu iki kibazo kidacika byaratuyobeye, ari na yo mpamvu tubusaba gukaza uburyo bwo kubikumira ”.

Bamwe mu baheruka gufatirwa mu burembetsi, bahamya ko igihe babumazemo, nta cyiza na mba bungukiyemo. Ndahimana wo mu Karere ka Gicumbi, amaze amezi atatu mu burembetsi, aho yemeza ko yatunze ibiyobyabwenge inshuro zisaga 30 abikura muri Uganda abyinjiza mu Rwanda.

Yagize ati: “Najyaga Uganda kuzanayo Kanyanga na za Waragi, aho nibura nashoboraga kwikorera nka Litiro ziri hagati y’10 na 12. Inzira twajyaga tunyuramo, tubyinjiza mu gihugu, uretse kwihagararaho no kwihambira, ziragoye cyane, mbese tuzihuriramo n’amagorwa. Hari nk’igihe ugwa muri ambushi y’abashinzwe kurwanya abatunda ibiyobyabwenge, bakagufata. Wakwiha kubacika, bakakwirukankaho, wareba nabi ukisanga waguye nko mu gisimu, cyangwa mu gishanga cy’Urugezi, ukaba wanahaburira ubuzima. Izo nshuro zose mbimazemo mbitunda, barinze babimfatiramo nta n’akenda ko kwambara nakuyemo”.

Mugenzi we witwa Habarurema wo mu Karere ka Gakenke; mu gihe cy’umwaka amaze atunda ibiyobyabwenge, yicuza igihe yataye nyuma y’aho ingurube n’ihene yaguze, azitezeho kororoka ngo yiteze imbere, zose zapfuye.

Yagize ati: “Nishoye mu burembetsi mbwitezeho kubonamo igishoro cy’ubworozi bw’amatungo magufi, yewe n’ikimenyimenyi ubwo nari maze kurembeka inshuro eshatu, negeranyije amafaranga ibihumbi 15 nahembwe n’abantumaga ibyo biyobyabwenge, mbiguramo icyana cy’ingurube, ndacyorora kirakura kiranabwagura. Ariko wagirango ariya mafaranga ni ay’umuvumo, kuko hatamaze kabiri, ingurube n’ibyana byayo, byose byarapfuye, bishiraho”.

Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagaca intege abarembetsi
Abitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko bagiye gukora ibishoboka byose bagaca intege abarembetsi

Akomeza ati: “Nyuma yaho nongeye gusubira gutunda ibindi biyobyabwenge, ngura ihene ngira ngo niyuburure, hashize iminsi na yo ifatwa n’uburwayi. Abantu nayikopye ngo bayibage, na bo barayiririye, baranyambura, kugeza n’ubu ntibigeze banyishyura. Ubu ndicuza ukuntu nta n’agatanyu k’inyama nariyeho. Ntekereza igihe nataye ngo ndishora mu burembetsi, bwampugije bugatuma ntanabona akanya ko kwita kuri ayo matungo kugeza yose ashizeho”.

Mu gikorwa cy’ubukangurambaga bwateguwe n’Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bufatanyije n’inzego zishinzwe umutekano, bwabaye ku wa gatatu tariki 19 Mutarama 2022, bwitabirwa n’abahagarariye inzego zitandukanye, mu Turere twose tw’iyi Ntara; ibiyobyabwenge na magendu, byagaragajwe nk’ikibazo gihangayikishije, ariko kandi binoroshye ko cyaranduka abantu bafatanyije, nk’uko Maj. Gen. Eric Murokore, Ukuriye Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru yabishimangiye.

Agira ati: “Abatunda, abanywa n’abacuruza ibyo biyobyabwenge, biganjemo urubyiruko rwacu rwabyangirikiyemo, nyamara rwakabaye ruri mu yindi mirimo ibyara inyungu nk’ubuhinzi, ubucuruzi cyangwa se byibura ruri mu mashuri. Ubu se mwahitamo ko iterambere tugezeho risibangana tukayoboka ibyo biyobyabyenge bikomeje koreka ubuzima bw’abantu? Amashuri, amavuriro n’imihanda tubona byiyongera, koko twemere dusibangane, byo bisigare bidafite ababiyoboka kuko bazize kanyanga? Ayo mahitamo siyo! Uru rugamba rw’ibiyobyabwenge, dukwiye kururwana twemye kandi dufatanyije, bigahagarara”.

Abarembetsi batunda ibiyobyabwenge nka kanyanga, urumogi n’ibindi bitandukanye, ngo baba bafite abo bakorera bita aba boss cyangwa aba big dealers, b’abashoramari muri byo. Aba ngo baba bafite abantu benshi bakoresha babizeza indonke z’amafaranga.

Ubuyobozi bugaragaza ko bwanamaze gukora urutonde rw’abazwi mu turere twose tw’Intara y’Amajyaruguru, aho bwafashe ingamba zo kubashakisha, kugira ngo babiryozwe nk’uko Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Nyirarugero Dancille abivuga.

Guverineri Nyirarugero Dancille avuga ko abigize abashoramari mu burembetsi bagiye gushakishwa bakabiryozwa
Guverineri Nyirarugero Dancille avuga ko abigize abashoramari mu burembetsi bagiye gushakishwa bakabiryozwa

Ati: “Bigaragara ko abo barembetsi bakomeje kugaragara, baba bafite abo bakorera twakwita ibifi binini, babishoramo imari, bagamije kuyobya urubyiruko rwacu, barushora mu biyobyabwenge. Ubu twamaze gukora urutonde rwabo, ikigiye gukorwa akaba ari ukubashakisha, bafatwe babihanirwe kandi dufite icyizere ko uburembetsi bugomba gucika; kuko ari abaturage n’izindi nzego bafatanya, buri wese agiye kubigira ibye. Twiyemeje ko aho umurembetsi bazajya bamubona hose, bazajya bakora ibishoboka byose, ntabace mu rihumye, kugeza ubwo bamufashe agashyikirizwa inzego zishinzwe kumufatira ibihano”.

Akarere ka Burera kaza ku isonga mu Ntara y’Amajyaruguru kuba ariko kagaragaramo abafatanwa ibiyobyabwenge, cyane cyane Kanyanga. Gakurikirwa n’Akarere ka Gicumbi na Musanze; hakiyongeraho Akarere ka Gakenke na Rulindo.

Ubuyobozi bwa RIB muri iyi Ntara, bugaragaza ko umubare w’abafatirwa mu cyuho cy’ibikorwa byose bifitanye isano n’ibiyobyabwenge batangirwa ibirego, ari bo bacye cyane ugereranyije n’ababa babyishoyemo bacika batabiryojwe. Akaba ariho ubu buyobozi buhera, busaba abaturage kuba maso no gushishikarira gutanga amakuru, bene nkabo bakajya bamenyekana hakiri kare, bakabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka