Perezida Nyusi yasuye Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique ziri muri Cabo Delgado

Ku wa Gatanu tariki 21 Mutarama 2022, Perezida wa Repubulika ya Mozambique, Filipe Jacinto Nyusi, yasuye Ingabo zihuriweho za Mozambique n’iz’u Rwanda ziri i Palma na Afungi mu Ntara ya Cabo Delgado.

Muri urwo ruzinduko, Perezida Nyusi yahuye n’ababyobozi b’Ingabo za Mozambique (FADM) n’ab’Ingabo z’u Rwanda mu mijyi ya Palma na Afungi. Yashimiye Ingabo ku bikorwa byiza byakozwe mu kurwanya iterabwoba, anabasaba gukomeza gukaza umurego mu bikorwa bya gisirikare aho bari hose.

Yacyeje uruhare rw’Ingabo zihuriweho ku bufatanye zakomeje kugaragaza mu kurwanya iterabwoba, anaboneraho kubasaba gukomeza uwo mwuka kugira ngo batsintsure burundu imitwe y’inyeshyamba.

Perezida Nyisi muri urwo ruzinduko yakiriwe n’abayobozi ba Guverinoma ya Mozambike barimo Guverineri wa Cabo Delgado, Valige Taliabo Atuando, Umuyobozi wa w’Akarere ka Palma, João Buchil, Umunyamabanga uhoraho wa Palma, Zefa Alberto, Umuyobozi munkuru wa Polisi (IGP) Bernardino Raphael, Brig Gen Rui Jorge Mandofa, Umuyobozi wa Task Force muri Palma n’abayobozi mu Ngabo z’u Rwanda.

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura umutekano wari warabuze kubera inyeshyamba zari zarigaruriye intara ya Cabo Delgado, ubu ku bufatanye bw’Ingabo z’u Rwanda n’iz’icyo gihugu, amahoro akaba yaragarutse muri iyo ntara n’abaturage basubiye mu byabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka