Mushiki wa Ngarambe François yakuyeho urujijo ku ndirimbo ‘Tereza Mwana Nkunda’

Yankurije Maria Goretti, mushiki wa nyakwigendera Ngarambe François, (umuhanzi waririmbaga indirimbo z’urukundo mu njyana ituje), avuga ko indirimbo yitwa ‘Tereza mwana nkunda’ ntaho ihuriye n’uwari warashakanye na nyakwigendera Gakuba Joseph na we wari umuhanzi (ni we waririmbye Iribagiza), akaba yari inshuti magara ya Ngarambe.

Ngarambe François
Ngarambe François

Indirimbo ya Ngarambe yitwa ‘Tereza mwana nkunda’, hari abantu bajyaga bayibeshyaho bibwira ko ngo yayihimbiye uwari umugore wa Gakuba witwaga Tereza, bakeka ko ari we babanje gukundana nyamara atari byo nk’uko byemezwa na Yankurije Maria Goretti mushiki wa Ngarambe François.

Yankurije aragira ati: “Tukiri abana aho twari dutuye i Gitwe, hari umukobwa twari duturanye witwaga Tereza; naketse ko ari we yaba yarashatse kuririmba, ariko sinzi niba yari yaramukunze. Gakuba na Ngarambe byo bari inshuti cyane, ariko abahuza iriya ndirimbo ‘Tereza’ n’umugore wa Gakuba sinzi aho babishingira kuko Ngarambe yayihimbye Gakuba atarashaka.”

Yankurije arakomeza agira ati: “Indirimbo nzi ifite amateka ashingiye ku kuri ni iyitwa ‘Dorothea’; Gakuba na Ngarambe bayihimbye bavuye gusura abantu b’inshuti zabo ahitwa ku Gatebe mu Ruhango habaga umukobwa witwaga Dorothea.”

Ngarambe François yavukiye muri komine Ruhango (Gitarama) mu 1953, Gakuba Joseph avukira muri komine Kamonyi (Gitarama) mu 1951. Bombi baje kugira ibyago byo kumugara bakiri abana, ababyeyi babohereza i Gatagara mu kigo cyitaga ku bafite ubumuga ari na ho bombi bakundiye gucuranga no kuririmba biga mu mashuri abanza.

Arangije kwiga i Gatagara, Ngarambe yakomereje mu iseminari ku Kimihurura mu mujyi wa Kigali, nyuma aza kujya kwiga muri St André mu ishami ry’indimi ariko baje kumwirukana mu 1973 kubera ivanguramoko ryari ryarashyizwe imbere muri icyo gihe.

Yankurije Maria Goretti, mushiki wa Ngarambe François, yavuze ku buhanzi bwa musaza we
Yankurije Maria Goretti, mushiki wa Ngarambe François, yavuze ku buhanzi bwa musaza we

Ubushuti bwa Ngarambe na Gakuba bwarakomeje na nyuma yo kwirukanwa mu ishuri, baza no gukorana mu ishyirahamwe ryashinzwe n’ikigo cya Gatagara ryakoraga amaradiyo ya Mera i Gikondo mu mujyi wa Kigali, ariko bakomeza n’ubuhanzi.

Indirimbo za Ngarambe zamenyekanye cyane ni iyitwa ‘Tereza mwana nkunda’ na ‘Rosalia’ ariko hari indi yajyaga itambuka kuri Radio Rwanda yitwa ‘Munyarwanda wese ambara inkweto’.

Nyuma yo kuririmba wenyine (solo), Ngarambe yanacuranze muri orchestre Sola yaririmbye ‘Ku gasozi ka Rusororo’, Umwiza w’i Bwanacyambwe’ n’izindi.

Ni amateka maremare kandi akungahaye mu mpande zose z’ubuzima.

Ibyisumbuyeho wabikurikira mu kiganiro Yankurije Maria Goretti (mushiki wa Ngarambe François) yagiranye na Bisangwa Nganji Benjamin kuri KT Radio.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka