Muri Nyakanga umwaka ushize ni bwo ikipe ya Mukura VS yari yashyizeho umutoza mukuru Ruremesha Emmanuel, gusa nyuma y’imikino umunani gusa uyu mutoza yaje guhagarikwa by’agateganyo ashinjwa umusaruro muke.

Mu minsi ishize umutoza yari yongeye gukomeza akazi ke ariko iyi kipe ya Mukura VS yamaze gusesa amasezerano yari ifitanye na Ruremesha Emmanuel, ikipe ikaza kuba itozwa by’agateganyo na Nshimiyimana Canisius wari umutoza wungirije.
Ikipe ya Mukura VS kugeza ubu nyuma y’imikino 12 ya shampiyona imaze gukina, iri ku mwanya wa 11 n’amanota 14, ikaba imaze gutsinda imikino itatu, inganya itanu ndetse inatsindwa imikino ine, ikaba ifite n’ikirarana igomba kuzahuramo na APR FC.
Ikipe ya Mukura VS yabitangaje inyuze ku rukuta rwayo rwa rwa Twitter
Ubuyobozi bwa MUKURA VSL bwamaze gutandukana n'uwari umutoza mukuru RUREMESHA Emmanuel.
Mugihe hagishakishwa umutoza mukuru, umutoza wungirije CANISIUS N. Niwe uza kuba atoza Mukura VSL.
@Huyedistric @Volcano @Hyundairwanda @rba @ajspor @ferwafa— Mukura Victory Sports et Loisirs (@MukuraVS) January 21, 2022
National Football League
Ohereza igitekerezo
|