

AS Kigali yabonye amahirwe yo kuba yabona igitego ku munota wa gatandatu w’umukino, ku ikosa ryakorewe Niyibizi Ramadhan, Kwizera Pierrot ateye Coup-Franc inyura hejuru gato y’izamu.

Ku munota wa 20 w’umukino, umunyezamu Batte Shamiru wa AS Kigali yaje kuva mu kibuga nyuma y’ikibazo yagize ubwo yagonganaga na Mugunga Yves, asimburwa na Ntwari Fiacre.


Mu gice cya kabiri amakipe yombi yagiye akora impinduka, aho AS Kigali yakuyemo Niyibizi Ramadhan na Kwizera Pierrot yinjizamo Shabban Hussein Tchabalala.
Ku ruhande rwa APR FC havuyemo Byiringiro Lague na Mugunga Yves basimbuwe na Ishimwe Anicet ndetse na Bizimana Yannick. APR kandi yaje gukuramo Manishimwe Djabel wasimbuwe na Kwitonda Alain Bacca.







Umukino waje kurangira impande zombi ntayibashije kubona igitego, bituma Kiyovu Sports yatsinze Espoir ihita igumana umwanya wa mbere.
Abakinnyi babanje mu kibuga
AS Kigali: Bate Shamiru, Denis Rukundo, Latif Bishira, Ally Kwitonda, Christian Ishimwe, Olivier Niyonzima, Fabrice Mugheni, Pierrot Kwizera, Ahoyikuye Jean Paul, Ramadhan NiyibizI na Aboubakar Lawal.

APR FC: Ishimwe Jean Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Jean Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Mugisha Bonheur, Ruboneka Jean Bosco, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Mugunga Yves, Mugisha Gilbert.














AMAFOTO: Niyonzima Moise
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR INDAJE NABI