Burera: Abaturage 587 bari baranze kwikingiza Covid-19 bisubiyeho

Hirya no hino mu gihugu hari abaturage bakomeje kunangira banga kwikingiza, aho abenshi ari abo mu madini n’amatorero anyuranye, akenshi bagafata uwo mwanzuro bitwaje imirongo ya Bibiliya, gusa muri 587 b’i Burera bari baranze gukingirwa ubu 90% bamaze gufata urukingo.

Abari baranze kwikingiza bavuye ku izima
Abari baranze kwikingiza bavuye ku izima

Abenshi barabiterwa n’ubumenyi buke mu bya Bibiliya, aho bamwe barimo kugaragara bavuga ko urukingo ari kimwe mu byahishuwe byerekana umunsi w’imperuka, abandi bakavuga ko ari ibimenyetso bya Satani, ndetse bamwe bakabishyigikirwamo n’abashumba babo.

Nibyo byabaye kuri bamwe mu baturage 587 bo mu mirenge inyuranye igize Akarere ka Burera, aho bafashe umwanzuro wo kwanga gufata urukingo rwa Covid-19 bagendeye kuri ayo mahame y’imyemerere.

Ntabwo ubuyobozi mu nzego z’inyuranye mu Karere ka Burera bwarebereye, ahubwo bakoze ubukangurambaga bwimbitse bafatanyije n’abayobozi b’amadini n’amatorero, kugeza ubwo abo baturage baviriye ku izima, 98% bakaba bamaze gufata urukingo nk’uko Umuyobozi w’Akarere ka Burera, Uwanyirigira Marie Chantal abivuga.

Ati “Twakoze ibishoboka turabigisha, ku bufatanye n’abahagarariye amadini n’amatorero n’inzego z’ubuzima, bisubiraho, aho kugeza ubu muri abo tumaze gukingira abagera kuri 98%”.

Bakomeje kwitabira gukingirwa
Bakomeje kwitabira gukingirwa

Arongera ati “Turakomeza gushimira abafatanyabikorwa bose kugera ku rwego rw’umudugudu n’isibo, bagenda bakora akazi gakomeye kugira ngo abaturage bose bakomeze gukingirwa, ndetse n’abaturage muri rusange badufasha kwegera babandi batabyumva neza. Hari no gufasha babandi b’intege nke, inzego z’ubuzima ziradufasha hari n’abo tugenda dusanga iwabo mu ngo, kugira ngo tuborohereze iki gikorwa gikomeze kugenda neza, twizere ko umuntu wese ahawe urukingo”.

Umwe muri abo baturage bari baranangiye banga kwikingiza, yabwiye Kigali Today ko yabitewe n’inyigisho z’ubuyobe.

Ati “Ikibazo ni inyigisho zimwe na zimwe zituyobya twumva hirya no hino bikadutera ubwoba, ndetse hari n’ubwo abadukuriye mu madini n’amatorero aribo batuyobya bakatubwira ko urukingo ruhabanye n’imyemerere yacu”.

Arongera ati “Turashimira ubuyobozi n’inzego zinyuranye, zirimo iz’umutekano n’urubyiruko rw’abakorerabushake batwigishije tumenya ko Leta icyo utwifuriza ari ubuzima bwiza”.

Ubuyobozi bw'akarere ka Burera bukomeje gahunda yo gusobanurira abaturage ububi bwa Covid-19
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukomeje gahunda yo gusobanurira abaturage ububi bwa Covid-19

Kugeza ubu mu Karere ka Burera, abagera kuri 220 banduye Covid-19 barimo kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima, mu rwego rwo kwirinda ko ubwandu bukomeza gukwirakwira mu baturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka