RIB yafashe abantu batandatu barimo nyiri Umubavu TV

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko ku wa Gatatu tariki 13 Ukwakira 2021 rwafashe abantu batandatu barimo Nsengimana Theoneste, nyiri Umubavu TV, igitangazamakuru gikorera kuri Internet.

RIB yasobanuye ko abo bantu bakurikiranyweho ibyaha byo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda.

Abafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro. Iperereza rirakomeje kugira ngo dosiye yabo iri gukorwa ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB irasaba abaturarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’Igihugu, abenshi bakaba ngo bihishe mu mahanga, batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi.

RIB ivuga ko uzabifatirwamo uwo ari we wese azakurikiranwa n’ubutabera nk’uko amategeko abiteganya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo koko abobantu nibahanwe bareke gushyira amacakubiri mubantu

Fabrice yanditse ku itariki ya: 14-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka