Abadepite barashaka uko ibidukikije ku nkombe z’ibiyaga byacungwa neza

Abadepite bagize komisiyo y’ubutaka, ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye kugenderera uturere 13, bagenzura ibibazo byugarije imicungire y’ubutaka, inkengero z’ibiyaga n’imigezi.

Mu metero 50 uvuye ku Kivu haracyari ibikorwa byinshi kandi bitemewe
Mu metero 50 uvuye ku Kivu haracyari ibikorwa byinshi kandi bitemewe

Ni ibibazo byagaragaye muri raporo z’igenzura zakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, wagaragaje ko inkengero z’ibiyaga n’imigezi bidacunzwe neza kandi byangizwa n’ibikorwa bya muntu, mu gihe itegeko rirengera ibidukikije mu Rwanda rikumira ibikorwa byo kubaka no guhinga muri metero 50 ku nkengero z’ibiyaga na metero 10 ku migezi.

Raporo y’igenzura yakozwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, yerekeye kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda ‘Audit report on environmental protection of buffer zones of lakes and rivers’ na raporo y’igenzura ryimbitse ku bijyanye n’imicungire y’ubutaka mu Rwanda ‘Performance Audit report of land management in Rwanda’, zombi zashyikirijwe Komisiyo y’Ubutaka, Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije kugira ngo izisuzume, izanakorere raporo Inteko rusange.

Bimwe mu bibazo byagaragaye muri raporo y’igenzura ryimbitse yerekeye kurengera ibidukikije byo mu turere tw’ubuhumekero tw’ibiyaga n’imigezi mu Rwanda harimo ibyuho mu gushyiraho ingamba n’imirongo byo kurinda uturere tw’ubuhumekero, ibikorwa byashyizwe ku nkengero z’ibiyaga n’imigezi, intege nke mu bufatanye hagati y’abafatanyabikorwa bose mu rwego rwo kumenya ibikorwa bitemewe bishyirwa ku nkengero.

Abadepite basanze inkengero z'Ikivu zidakoreshwa uko bitegamyijwe
Abadepite basanze inkengero z’Ikivu zidakoreshwa uko bitegamyijwe

Iyo raporo igaragaza ko hatariho uburyo bwo gutanga raporo mu rwego rwo gukurikirana ibijyanye no kurinda inkengero z’ibiyaga n’imigezi, na ho mu micungire y’ubutaka haboneka kutagira igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka kuri buri cyiciro cy’ubukungu, ibyuho mu igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka ku rwego rw’akarere, kuba inyandiko z’ubutaka ziri mu bitabo by’ubutaka zituzuye kandi zidasobanutse, hamwe no kutandikisha ubutaka bwimuweho abaturage ku nyungu rusange.

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ivuga ko serivisi z’ubutaka zidahabwa abaturage bazikeneye, ndetse hakaba hatariho uburyo bukwiye bwo gukurikirana no gutanga raporo y’imikoreshereze y’ubutaka.

Depite Uwera Kayumba Alice avuga ko ibyatangajwe n’Umugenzuzi w’imari ya Leta na bo babibonye mu Karere ka Rubavu, aho hari Ibikorerwa muri metero 50 uvuye ku nkombe z’ikiyaga, kuba hari abaturage baturiye imigezi nka Sebeya kandi bakomeza kubaka, avuga ko ubuyobozi bukwiye gukomeza kwigisha abaturage.

Agira ati “N’ubwo nta bucukuzi bw’amabuye twahabonye, twabonye ibikorwa by’ubucuruzi no kubaka kandi byototera inkengero, bigaragaza ko ibyo umugenzuzi yavuze bihari, ariko twashakaga kuganira n’abatuarge n’abayobozi ku mbogamizi zituma izo nkengero zitabungabungwa kuko tutabikoze byazadutera ibibazo.”

Akomeza avuga ko ikindi bareba ari ibirebana n’imicungire y’ubutaka harebwa ahazashyirwa inganda “tureba uko nigitunganywa kizabana gute n’abaturage kuko ibibazo byinshi tubona byiganje mu gutanga ingurane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Deo Nzabonimpa, avuga ko kubungabunga inkenegro z’inzuzi n’ibiyaga ari ngombwa hagendewe ku musaruro bitanga.

Nzabonimpa avuga ko ikiyaga cya Kivu kititaweho byagira ingaruka ku bworozi bw’amafi n’isambaza ndetse n’ubuzima bw’abajya koga mu mazi yacyo, akavuga ko bagiye gukomeza ingamba mu kureba aho bitagenda neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka