Filime y’urukundo idasanzwe kuri StarTimes ‘THE UNIDENTICAL TWINS’ ntibacike!!

Abantu benshi bakunda filime z’uruhererekane (Series), mwashyizwe igorora by’umwihariko abakoresha decoderi ya StarTimes, guhera tariki 8/ 12 / 2022 kuri shene ya ST Novela Plus CH 062 na CH 128 ( Dish ), muratangira gukurikira filime y’uruhererekane ( Series ) yitwa ‘THE UNIDENTICAL TWINS’.

Iyi filime igaruka ku nkuru y’abakobwa b’impanga, uwitwa Duen na Pit, basa cyane nk’ uko kenshi bikunze kuba bimeze ku zindi mpanga, ariko imico yabo iratandukanye cyane. Gusa izi mpanga Duen na Pit, imibanire yabo yatangiye kuzamo ibibazo, nyuma y’uko bakunze umuhungu umwe, hanyuma kuva icyo gihe umubano wabo utangira kuzamo agatotsi.

Benshi bavuga ko impanga zikundana cyane, kandi zigasangira byose. Ariko iki ni ikintu kibazwa abantu benshi banayifitiye amatsiko: Gukunda umugabo umwe bizakunda ku buryo bamusangira? Bidakunze se ni nde uzaharira undi muri izi mpanga?!!

Ntimucikwe na THE UNIDENTICAL TWINS izajya inyura kuri shene ya ST Novela E Plus CH 062 na CH 128 ( Dish ) ku isaha ya saa 20:40 buri munsi guhera tariki 8/ 12 / 2022.

Kugira ngo urebe iyi series birasaba kuba uri kuri decoderi ya StarTimes, ukagura ifatabuguzi ry’ukwezi rya Basic cyangwa Unique bouquet ku bakoresha antene y’udushami, na Smart bouquet cyangwa Super Bouquet ku bakoresha igisahani.

Iyi series ushobora no kuyikurikira kuri Application ya StarTimes ON.

Ku bakunzi ba filime na series z’igihinde, namwe tubarangire STAR LIFE. Iyi ni Shene ya televiziyo iri gushimisha abakunda filime z’Igihinde.

Mu rwego rwo gukomeza gufata neza abakiriya bayo, Sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho ya Televiziyo StarTimes, yongereye shene zirenga 120 ku zo yari isanzwe yerekana kuri Bouquet zitandukanye no mu ndimi zitandukanye, higanjemo iz’Igifaransa n’iz’Icyongereza.

By’umwihariko, ku bakunda ibijyanye n’imyidagaduro bakoresha bouquet za StarTimes kuva kuri Nova kuzamura, StarTimes yabazaniye shene zibasusurutsa zitandukanye by’umwihariko abakunzi ba series na filime z’igihinde.

Muri Shene zitandukanye, twabahitiyemo kuzajya mukurikira shene ya Star Life iri kuri CH 500 na CH 550 ( Dish). Iyi shene yerekana filime z’igihinde z’uruhererekane (series) na filimi zirangira ziba ziri mu rurimi rw’icyongereza. Star Life uyisanga kuri bouquet ya Basic ku bakoresha decoderi y’udushami (DTT), no kuri Smart bouquet ku bakoresha antene y’igisahani ( DTH).

Filime z’igihinde ni zimwe mu zikunzwe n’abantu benshi hano mu Rwanda, by’umwihariko abadamu n’abana bato kubera inkuru zikunze kugarukwaho kenshi usanga ziba zirebana n’inkundo zo mu miryango, benshi ugasanga hari amasomo bakuramo abafasha mu buzima bwabo bwa buri gihe mu ngo babamo.

Kugira ngo uyu mudabagiro ukugereho, urasabwa kugura abonema y’ukwezi ya 6,500 Frw ku bakoresha Basic Bouquet, ubundi bakirebera iyo shene ya Star Life iri mu cyongereza.

Ku batari basanzwe bafite decoderi ya StarTimes, na bo yabagabanyirije ibiciro kuko ubu ushobora kubona dekoderi ya StarTimes na antene yayo y’igisahani (DTH Antenna) ku 18 000 Frw gusa, bakaguhana na abonema y’ukwezi ya Super bouquet, maze ukirebera shene zose za StarTimes.

Abifuza decoderi na antene yayo y’udushami (DTT) iragura 15 000 Frw, bakaguhana na abonema y’ukwezi ya Unique bouquet, maze ukirebera shene zose za StarTimes.

StarTimes ni amahitamo meza ku muryango !!

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka