#Qatar2022: Ghana yasezerewe, Cameroon itaha yemye nyuma yo gutsinda Brazil

Imikino y’Igikombe cy’Isi kirimo kubera i Qatar, muyikurikira binyuze kuri televiziyo y’u Rwanda, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish) kuri Decoderi ya StarTimes.

Kugeza ubu umubano hagati y’abareba televiziyo mu Rwanda hamwe n’ikigo cy’itangazamakuru RBA ukomeje kurushaho kuba mwiza, kubera imikino y’igikombe cy’Isi cya 2022.

.
Mu makipe ahagarariye Afurika, Ghana na Morocco, hagendewe ku mibare n’umwanya zariho mu matsinda muri iki gikombe cy’Isi, ni zo zahabwaga amahirwe yo gukomeza muri 1/8 cy’Irangiza.

Bidatunguranye Morocco yakatishije itike, hiyongeraho Senegal na yo yatunguranye itsinda Equateur yari iyoboye itsinda barimo rya mbere.

Andi makipe yari atahiwe kumenya uko bigenda yo kumugabane wa Afurika ni Ghana na Cameroon. Gusa Ghana yahabwaga amahirwe menshi kuko mu itsinda yarimo yari ku mwanya wa kabiri, mugihe Cameroon yo yasabwaga imibare myinshi yo gutsinda ikipe ya Brazil kandi ikayitsinda ibitego biri hejuru ya 2 nabwo bigaturuka kuba Ubusuwisi bwatsinzwe mu mukino nabo bakinaga muri iri tsinda.

Uyu mukino wa Ghana na Uruguay watangiye nyuma y’inkundura y’amagambo ashingiye ku mateka ibihugu byombi bifitanye kuko byahuriye mu Gikombe cy’Isi cya 2010 cyabereye muri Afurika y’Epfo mu 2010 warangiye, Abanyafurika basezerewe kuri penaliti. Nyuma y’imyaka 12 Luis Suarez akuyemo igitego cya Ghana cyayibujije itike yo kujya muri ¼, ni we wari kapiteni muri uyu mukino watangiranye ishyaka ryo hejuru.

Bitewe n’aya mateka rero uyu mukino watangiye amakipe yose ari heju, Ghana yanyuzagamo igasatira izamu rya Uruguay binyuze ku bakinnyi bayo barimo Jordan Ayew ariko nta buryo bufatika yabonye. Ku munota wa 16, nib wo Jordan Ayew yateye ishoti rikomeye, umupira ukurwamo na Sergio Rochet Alvarez ariko Mohammed Kudus ashatse kuwusonga mu izamu umunyezamu amukoraho hatangwa penaliti yatewe na André Ayew Dede, ishyikira mu biganza bye. Amateka yisubiyemo kuko penaliti ya Ghana mu 2010, yatewe na Asamoah Gyan yayikubise umutambiko w’izamu, umupira ujya hanze.

Guhagarara nabi kwa ba myugariro ba Ghana bari beza mu minota ya mbere, byatumye Luis Suarez atanga undi mupira mu rubuga rw’amahina, Giorgian de Arrascaeta ashyiramo igitego cya mbere ku munota wa 26 w’umukino. Ghana yavuye mu mukino byatumye nyuma y’iminota itanu gusa Suarez yongera gutanga undi mupira kuri Giorgian de Arrascaeta, na we awushyira mu izamu bitamugoye. Uku ni nako igice cya mbere cy’umukino cyarangiye Ghana itarabasha kugaruka mu mukino ngo ishake uko yishyura ibitego yatsinzwe, umukino waje kurangira gutyo Ghana isezererwa ityo na Uruguay, gusa nubwo iyi kipe ya Suarez yatsinze nayo ntiyakomeje kuko ku kindi kibuga Portugal ya Christiano Ronaldo yari yatsinzwe n’Ikipe ya Koreya y’epfo nayo itarahabwaga amahirwe muri iri tsinda ibitego 2-1. Ibi byahise bituma Ghana na Uruguay zitaha.

Cameroon yatsinze Brazil itaha yemye

Mu mukino wabaye ku wa Gaatanu saa tatu z’ijoro, Brazil yamaze gukatisha itike ya 1/8 cy’irangiza yakinnye na Cameroon. Nubwo impamvu zo gutsinda umukino zari zitandukanye, mu itsinda G, Brazil yari ifite amanota 6, Ubusuwisi bufite 3, Cameroon 1, na Serbia 1. Byasabaga Cameroon gutsinda Brazil igategereza ibiva mu mukino wa Serbia. Ku munota wa 81 nibwo Vincent Aboubakar yatsindiye Cameroon igitego, birangira ari 1-0. Mu wundi mukino Serbia yatsinzwe n’Ubusuwisi 3-2, bituma Ubusuwisi bugira amanota 6 buba burakomeje, ndetse na Brazil. Nubwo Cameroon itakomeje muri 1/8, ariko abafana bayo batashye basekamo gake nyuma yo gukuraho umuhigo wo kuba nta kipe n’imwe ya Africa yari bwabashe gutsinda ikigugu Brazil mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi.

Uretse iyi mikino y’igikombe cy’Isi mukurikirana binyuze kuri dekoderi ya StarTimes kri shene za RBA, shene ya RTV CH 101 & CH 725 ( Dish), StarTimes kandi mu mwaka utaha wa 2023, ibahishiye byinshi mu mupira w’amaguru, birimo : “ imikino ya CAF Champions League, na CAF Confederations Cup na CHAN 2023 na Shampiyona y’Abadage Bundesliga n’andi marushanwa atandukanye harimo nayo mu Rwanda kuri Magic Sports TV na ni shene ya RBA iri kuri Decoder ya StarTimes CH 265 & CH 251 ( Dish ).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka