Ikigega cy’ubwishingizi cya PSF kiratangirana na 2023

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) buratangaza ko ikigega cyabo cy’ubwishingizi bw’indwara kizatangirana n’umwaka wa 2023, kugira ngo ubuzima bw’abikorera bubashe kubungabungwa neza.

Mutagoma avuga ko abamaze kwiyandikisha bazatangira kuvuzwa vuba
Mutagoma avuga ko abamaze kwiyandikisha bazatangira kuvuzwa vuba

Mutagoma Felix, umwe mu bayobozi ba PSF ku rwego rw’Igihugu avuga ko abikorera bahura n’ingorane zo kutabona ubwishingizi, kubera amategeko agenga sosiyeti z’ubwishingizi mu Rwanda ateganya umubare runaka ngo abakozi babashe kugira ubwishingizi.

Asobanura ko abikorera bagaragaje ikibazo cy’uko bafite ubushobozi bwo gushinganisha ibyabo, nk’amazu imodoka n’indi mitungo, ariko bakibaza icyakorwa ngo na bo bagire ubwishingizi bw’ubuzima bwabo.

Agira ati “Batubazaga impamvu amazu n’amamodoka yabo bigira ubwishingizi, ariko ba nyirabyo ntibabugire kandi bahura n’imbogamizi nyinshi mu buzima zijyanye n’akazi kenshi bakora”.

Avuga ko PSF itaje gukuraho ubundi bwishingizi bw’ubuzima, kuko ikigega kizafasha gusa abadafite ubundi bwishingizi kandi babishaka, ibyo bikazakorwa mu byiciro bitewe n’ubushobozi bw’ukeneye ubwishingizi.

Abikorera b'i Muhanga basobanurirwa ibyiza byo kugira ubwishingizi
Abikorera b’i Muhanga basobanurirwa ibyiza byo kugira ubwishingizi

Mutagoma agaragaza ko icyiciro cya mbere ari icy’umuntu uzajya yishyura amafaranga miliyoni imwe n’igice, akavuza umuryango we wose, mu mavuriro yose akomeye yongeyeho 15% igihe ahawe serivisi y’ubuvuzi, akazajya yivuza kugeza kuri miliyoni esheshatu ku mwaka.

Icyiciro cya kabiri umuntu azajya atanga miliyoni ku mwaka, icya gatatu atange ibihumbi 500frw, naho icya gatatu atange ibihumbi 350frw, abo nabo bakazajya bishyura 15% igihe bahawe serivisi z’ubuvuzi.

Cyakora nk’uko umuntu azajya agenda yishyura make ni nako amafaranga yo kumuvuza ku mwaka azajya agenda agabanuka, gusa ngo uko abanyamuryango bazagenda baba benshi, amafaranga yiyongera kuri serivisi z’ubuvuzi azagabanuka ave kuri 15% agere kuri 5%.

Igihe abanyamuryango baziyongera kandi ngo nabwo amafaranga umuntu akoresha yivuza ku mwaka aziyongera abe yava kuri miliyoni esheshat agere kuri muliyoni 15frw, bikaba bitegayijwe ko ikigega kizatangira kuvuza abanyamuryango bacyo ku wa 01 Mutarama 2023.

Avuga ko ku wa 27 Ukuboza 2022 abanyamuryango bazaba bamaze kugezwaho amakarita, ku buryo bazatangira kwivuza umwaka utaha wa 2023, cyakora ngo abazaba barishyuye igice cy’umusanzu basabwa bo bazavuzwa ari uko bamaze kwishyura yose.

Mutagoma avuga ko n’ubwo abanyamuryango bazajya batanga amafaranga bakurikije amikoro bafite, ntawe uzimwa imiti ikomeye nk’uko biteganyijwe mu masezerano bagiranye n’ibitaro n’amavuriro bazajya bakorana.

Agira ati, “Bagomba guhabwa imiti ikomeye kandi bizajya biterwa n’ayo umuntu afitemo, kuko uko uzajya ujya kwivuza bakaguha imiti uzajya uhita ubona ubutumwa bugufi kuri terefone, bukugaragariza ayo ukoresheje n’ayo usigajemo”.

Inzego zitandukanye zakurikiye ibisobanuro ku kigega cy'ubwishingizi cya PSF
Inzego zitandukanye zakurikiye ibisobanuro ku kigega cy’ubwishingizi cya PSF

Ku kijyanye no kuba abantu bashobora gutanga imisanzu ariko ntibayikoreshe ngo irangire, Mutagoma asabanura ko ayo yaba ari amahirwe yo gukomeza kubaka ubushobozi bw’ikigega, kuko amafaranga azajya asigara buri mwaka azajya abikwa akazajya yunganira ibikorwa by’ubuvuzi nyuma yaho.

Agira ati, “Ayo mafaranga azagabanya cya kiguzi cy’ubuvuzi aho umuntu ashobora kuzajya avurwa nta yandi mafaranga atanzwe, ibyo bijyane no kongera amafaranga umunyamuryango akoresha yivuza, nibikomeza kugenda neza tuyashore mu kugira ibigo bicuruza imiti cyangwa kubaka ibitaro”.

Umwe mu bikorera wo mu karere ka Muhanga wigeze gukorana n’ikigega cya PSF cyo kwivuza witwa Gashugi Andre, asaba bagenzi be kukitabira kuko yigeze kurwara kikamugoboka, ariko cyaje guhagarara maze kwivuza bimubera imbogamizi ikomeye.

Agira ati, “Ikigega kikiriho nahuye n’uburwanyi kiramvuza no mu bitaro byo mu mahanga nta n’andi mafaranga ntanze, ariko kimaze guhagarara nivuje nishyuye miliyoni zirenze 25frw urumva ko nabihombeyemo, n’abandi bagafatiye ku rugero rwanjye bakakitabira”.

Mu rwego rwo gushishikariza abikorera kwishyira hamwe ngo bashinge ikigega cy’ubwishingizi, hari gukorwa ibiganiro hirya no hino mu Gihugu, aho nibura abasaga 200 bamaze kwiyandikisha kandi bazatangira kuvuzwa umwaka utaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

PSF wauuuuuu, nibyiza cyane rwose iyi gahunda ndayishyigikiye cyane. Uwo munyamuryango wa PSF yitwa Gashugi Appolinaire rwose ubuhamya yatanze nibwo, rwose PSF ifite gahunda nziza Cyane twese tuzayitanire

Pierre kagabo yanditse ku itariki ya: 3-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka