Gatsibo: Uruhare rw’abagabo muri ECD rwatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye

Gahunda ya ‘Papa Rumuri’ mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda binyuze mu mushinga wa ECD uterwa inkunga na Plan International Rwanda, yatumye zirushaho gukora neza, birenga kuba mu rugo mbonezamikurire gusa, kuko uruhare rw’umugabo mu kwita ku mwana rwarushijeho kugaragara mu miryango.

Abagabo bahuguwe muri gahunda ya Papa Rumuri basanga byari bikenewe ko na bo bamenya kwita ku bana
Abagabo bahuguwe muri gahunda ya Papa Rumuri basanga byari bikenewe ko na bo bamenya kwita ku bana

Nubwo bikunze kuvugwa no kwigishwa kenshi n’inzego zitandukanye, ko uruhare rw’umugabo ari ingenzi mu burere n’imikurire y’umwana, ariko usanga ahenshi abagabo babiharira abagore.

Ibi rimwe na rimwe biviramo umwana kuvutswa uburenganzira bwe, burimo ubwo kujyanwa kwiga mu ngo mbonezamikurire y’abana bato (ECD), kutabona indyo yuzuye n’ibindi bishobora gutuma imikurire y’umwana itagenda neza.

Mu 2022, Umuryango Caritas Rwanda wa Kiliziya Gatolika, ubitewemo inkunga na Plan International Rwanda, watangije gahunda ya Papa Rumuri mu ngo mbonezamikurire bakorana na zo, hagamijwe gukemura ibibazo byahagaragaraga birimo kutabonera igihe bimwe mu by’ibanze byifashishwa hategurwa amafunguro y’abana, birimo inkwi n’amazi, ariko no kugira ngo abana barusheho kubona uburere bw’ababyeyi bombi.

Aho iyi gahunda yatangiye gukorwa, muri buri Kagari harimo ba Papa Rumuri 10 bahagarariye abandi, kandi buri rugo mbonezamikurire rukaba rufite Papa Rumuri uruhagarariye. Aba bose bahabwa amahugurwa agamije kubigisha uruhare n’umusanzu by’umugabo mu burere n’imikurire y’umwana by’umwihariko mu rugo mbonezamikurire, ku buryo nabo bagenda babyigisha abandi.

Bamwe mu babyeyi b’abagabo n’abagore bo mu Karere ka Gatsibo baganiriye na Kigali Today, bayitangarije ko gahunda ya ‘Papa Rumuri’ yatumye abana barushaho kwibona mu muryango wuzuye, birenga mu rugo mbonezamikurire bigera no mu miryango yabo, kuko ibyo ba Papa Rumuri, bigishwa banabishyira mu ngiro mu ngo zabo, bigatuma ubwuzuzanye bw’umugabo n’umugore burushaho gutuma bagera ku iterambere.

Uyu mugabo arafasha abana mu dukino twabo
Uyu mugabo arafasha abana mu dukino twabo

Jean Bosco Ndagiwenimana wo mu Murenge wa Kabarore, ni umubyeyi w’abana bane. Avuga ko kuva yatangira kwitwa Papa Rumuri, hari byinshi byahindutse, kuko mbere yumvaga ko kuba umugabo yahashye nta kindi kimureba.

Ati “Hari igihe njya nko mu rugo mbonezamikurire nkaganiriza abana, ngakina nabo, ukabona barishimye ndetse barabikunze cyane kubona umuntu w’umugabo arimo gukina nabo, ababwira ati nawe uzaba umugabo. Barabikunda cyane, kandi usanga ari n’ingenzi, kuko bitanga umusaruro, kuko uburezi bw’umwana budakwiye guharirwa umugore gusa. Iyo umubyeyi w’umugore ari mu masuku nanjye mba ngomba kuba mufasha mu mirimo yo mu rugo no gutanga uburere ku bana, bigatuma hari aho tugera tutageraga mbere.”

Antoinette Yankurije, umubyeyi w’abana babiri wo mu Murenge wa Rwimbogo, avuga ko uruhare rw’ababyeyi b’abagabo rukenewe ku rugo mbonezamikurire, kuko bibafasha kuzuzanya mu mikorere n’imikoranire.

Ati “Ku Irerero haba hari imirimo myinshi itandukanye, uruhare rw’umugabo iyo yabonetse wenda ni nko kwasa inkwi, kuvoma amazi, kuzana umwana ku rugo mbonezamikurire no kumucyura. Iyo ahabonetse kandi ziriya nyigisho zihatangirwa, iyo azibonye bidufasha kubaka umuryango iwacu mu rugo.”

Umuhuzabikorwa w’umushinga ECD wa Caritas Rwanda, Christine Kayitesi, avuga ko kuva gahunda ya Papa Rumuri, yatangira imaze gutanga umusaruro ufatika.

Ati “Bifite umusaruro ugaragara cyane, kubera ko iyo uganiriye n’abagore, bakubwira ko no mu rugo habayeho impinduka, ntabwo umugore ari we ucyita ku mwana wenyine, kuko iyo afite ibyo arimo gukora, usanga umugabo yita ku mwana, kandi mbere byarebaga umugore gusa. Mbere umugore iyo yaburaga umwanya wo kuzana umwana mu rugo mbonezamikurire, yarasibaga kandi se ari mu rugo. Ariko uyu munsi icyo kintu ntabwo tukikibona, kubera ko iyo mama we atabonetse ngo amuzane, papa we aramuzana, akaza no kumucyura.”

Mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda, abana baba bafite ibikenewe byose bibakangura ubwonko
Mu ngo mbonezamikurire zifashwa na Caritas Rwanda ku bufatanye na Plan International Rwanda, abana baba bafite ibikenewe byose bibakangura ubwonko

Ikindi ni uko abagabo basigaye bafasha muri gahunda zo gushyiraho imirima y’igikoni mu ngo mbonezamikurire, bakita ku bijyanye no gushaka inkwi, amazi n’ibindi byose umugabo ashobora gutangamo umusanzu we.

Umuyobozi ushinzwe Ubuzima mu Karere ka Gatsibo, Jean Claude Habiyaremye, avuga ko uruhare rwa ba Papa Rumuri mu ngo mbonezamikuriee rwagaragaje impinduka aho bari, kuko abagabo nabo bakenera inyigisho zo kumenya ukuntu bita ku bana.

Ati “Icyo twabonye cyiza cyane, ni uko iyo abagabo n’abagore bafatanyije muri izi gahunda mbonezamikurire y’abana bato, bituma urugo mbonezamikurire rwitabirwa, ibyo abana bakenera bikaboneka kandi binyuze mu mikoro yabo. Twe nk’Akarere tubibonamo ikintu gishobora kuramba, tukavuga tuti n’igihe Caritas Rwanda yaba itagihari, umugabo n’umugore bakaba bafatanyije, bizakomeza bikore bitewe n’uko bumvise akamaro kabyo.”

Mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko, Caritas Rwanda ikorana n’ingo mbonezamikurire 59 zirimo abana bato 1239, hamwe na ba Papa Rumuri barenga 130, bakorera mu Tugari 13. Iyi gahunda iri no mu Turere twa Bugesera na Nyaruguru, aho Caritas Rwanda ishyira mu bikorwa Umushinga wa ECD ibitewemo inkunga na Plan International Rwanda.

Umushinga wa EDC wigisha ababyeyi gukora uturima tw'igikoni, bagahinga imboga zunganira mu mirire y'abana
Umushinga wa EDC wigisha ababyeyi gukora uturima tw’igikoni, bagahinga imboga zunganira mu mirire y’abana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka