U Buyapani bwahaye u Rwanda inkunga izifashishwa mu gukwirakwiza amazi

Ibihugu by’u Rwanda n’u Buyapani byashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya Miliyoni 22 z’Amadorali ya Amerika, azakoreshwa muri gahunda yo gukwirakwiza amazi meza mu Mujyi wa Kigali, binyuze mu mushinga wa Ntora – Remera.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yavuze ko u Buyapani buteye inkunga u Rwanda mu rwego rwo gufasha Igihugu kugera ku ntego yo kuba mu mwaka wa 2024 amazi meza azaba yageze ku Banyarwanda bose ku kigero cya 100%.

Minisitiri Ndagijimana yongeyeho ko Leta y’u Rwanda yashyize imbaraga mu kwegereza amazi abaturage kugira ngo barusheho kugira ubuzima bwiza.

Nyuma yo kubona iyi nkunga, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izafatanya na WASAC mu kongera ibikorwa by’imiyoboro y’amazi muri Remera.

Ambasaderi w’u Buyapani Masahiro IMAI yavuze ko iyi nkunga igamije gukemura ibibazo by’amazi abaturage b’Umujyi wa Kigali bakunze guhura na byo.

Yanavuze ko bishimira intambwe Igihugu cye kimaze gutera mu kubaka umubano mwiza n’u Rwanda kuko ubu ibihugu byombi bigiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 60 bimaze byubatse umubano mwiza no mu bikorwa byiza by’iterambere.

Ni mu gihe kandi harimo kwizihizwa imyaka 60 y’umubano w’u Rwanda n’u Buyapani.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye umubano ibihugu byombi bifitanye kandi tubyungukiramo twe abaturage ku mpande zombi. Twabasabaga ko mwatuvuganira, amazi meza natwe akazatugeraho aha i Jabana; Akagari ka Akamatamu; Umudugudu wa Murehe mu Karere ka Gasabo. Murakoze!

EMMY yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka