Ubwato bwa mbere buzanye ifumbire y’u Burusiya muri Afurika buri mu nzira- UN

Ubwo bwato buzana ifumbire y’u Burusiya muri Afurika, buzazana igice kimwe cy’ifumbire igera kuri Toni 260.000 ikorerwa mu Burusiya ariko ubu ikaba iri mu bubiko ku byambu byo mu Burayi.

Ni ubwato bwahagurutse ku cyambu cya Terneuzen mu Buholandi, bugana muri Malawi bunyuze muri Mozambique , ubwo bukaba ari ubwato bwa mbere butangiye iyo gahunda yo gukwirakwiza ifumbire mu bihugu bitandukanye by’Afurika iteganyijwe mu mezi ari imbere nk’uko byasobanuwe na Stephane Dujarric, umuvugizi w’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’abibumbye António Guterres, mu itangazo yasohoye.

Yagize ati: “Iyi fumbire izakoreshwa mu kugabanya ibibazo by’inzara no gukumira Ibiza byibasira imyaka ku Mugabane wa Afurika, aho muri iki gihe hatangiye ibyo gutera imbuto”.

Umuryango w’abibumbye kandi wongeyeho bakomeje gukorana n’impande zose bireba kugira ngo ibiribwa n’ifumbire bituruka mu Burusiya bijya ku masoko yo hirya no hino ku Isi, bitagerwaho n’ibihano byafatiwe Moscow.

Muri Nyakanga 2022, hasinywe amasezerano y’uko ifumbire y’u Burusiya isonewe itarebwa n’ibihano byafatiwe Moscow nyuma yo gutera Ukraine, bikorwa mu rwego rwo kugabanya ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa.

Banongeyeho yatangaje ko igice cya kabiri cy’ifumbure ituruka mu Burusiya kizajyanwa mu bihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika.

Ifumbire igira uruhare rukomeye mu gutuma ibiribwa biboneka ku Isi, kuko 50% by’abatuye Isi bashingira ubuzima bwabo ku bikomoka ku buhinzi, kandi biboneka ari uko bakoresheje ifumbire nk’uko Dujarric yabisobanuye .

Yagize ati: “Ibura ry’ifumbire ya ‘Nitrogen’ (Nitrogen fertiliser) ihagije muri uyu mwaka, rishobora kuzateza igihombo, cy’umusaruro ubarirwa muri Toni Miliyoni 66 ku bihingwa bitandukanye harimo ibigori, umuceri, n’ingano mu mwaka utaha, kandi ibyo byagombye gutunga abantu bagera kuri Miliyari 3.6 mu gihe cy’ukwezi.

Guhuza amasoko y’ifumbire ni intambwe y’ingenzi mu kwita ku mutekano w’ibiribwa muri 2023.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka