Mu mwaka wa 2023 Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 6,2%

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma mu rwego rw’ubucuruzi hibandwa ku guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, yavuze ko mu mwaka wa 2023 ubukungu bw’u Rwanda byitezwe ko buzazamuka ku gipimo cya 6,2%.

Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagaragaje ishusho y’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga aho muri rusange avuga ko bugenda bwiyongera.

Ati “Mu mwaka w’ibihumbi 2021 u Rwanda rwohereje ibicuruzwa mu bihugu duturanye byazamutse ku kigero hafi 152%, kubera ko byavuye kuri miliyoni 33,6 z’amadolari ya Amerika bigera kuri miliyoni 92,5%.

Ibicuruzwa byoherejwe mu mahanga byiganje ahanini ku bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Ku buhahirane mu by’ubucuruzi u Rwanda ruhuriraho mu muryango mpuzamahanga na bwo bugenda bwiyongera kuko ibyo u Rwanda rwohereza muri COMESA byazamutse ku rugero rwa 15.8% bikaba byaravuye kuri miliyoni 734 z’Amadolari ya Amerika bigera hafi kuri miliyoni 850 z’Amadolari ya Amerika z’ibyo u Rwanda rwohereza muri COMESA.

Ati “Icya mbere ni uko tugomba gukomeza kongera umusaruro n’ibiribwa kugira ngo tujye dutumiza mu mahanga ibiri ngombwa twe ubwacu twabanje kwihaza tukabona gusagurira amasoko yo hanze”.

Ikindi ni ugukomeza kwitabira ubuhinzi n’ubworozi, n’ubwo imvura itaguye neza bigatuma umusaruro uba muke.

Aha ni ho Minisitiri yahereye asaba Abanyarwanda kongera imbaraga mu musaruro w’ibiribwa.

Minisitiri Ngirente avuga ko mu mwaka wa 2022 umusaruro w’u Rwanda wazamutse ku kigero cya 6,8% kubera ibihe bitagenze neza umusaruro ntuboneke uko bikwiye.

Imibare igaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga buri ku kigero cya 53% w’umusaruro mbumbe w’igihugu, ibyoherezwa mu mahanga biri ku kigero cya 19,1% n’ibitumizwayo biri ku kigero cya 34,7%.

Mu ngengo y’imari ya 2021/2022 umusoro winjiye ukomotse ku bucuruzi bwambukiranya imipaka wageze kuri miliyari 133 z’amafaranga y’u Rwanda bingana na 7.1% by’imisoro yose yakusanyijwe mu gihugu.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hakiri byinshi byo gukora mu kugabanya icyuho mu bucuruzi n’amahanga, aho iki cyuho ngo cyazamutse kikagera ku 6,9% mu 2021 kuko cyavuye ku madolari ya Amerika miliyari 1 na miliyoni 983 mu 2020 kigera kuri miliyari 2 na miliyoni 120 bitewe n’icyorezo cya Covid-19.

Kugira ngo u Rwanda rugere ku ntego rufite yo kuzamura ubukungu muri rusange, Minisitiri w’Intebe avuga ko buri munyarwanda asabwa kongera umwete mu byo akora.

Abasenateri n’Abadepite n’ubwo bashima ingamba ziriho n’ibimaze kugerwaho muri rusange, bavuga ko hari ibikwiye kongerwamo imbaraga no kunozwa birimo korohereza abashoramari mu Rwanda.

Hon. Nkusi Juvenal yavuze ko hakwiye gushyirwa ingamba mu bitumizwa n’ibyoherezwa hanze no kubanza kumenya ko Abanyarwanda bihagije mu biribwa bagasagurira amasoko.

Ati “Ni byiza ariko tugomba kwita ku musaruro w’imbere mu gihugu kugira ngo bifashe ibiciro kugabanuka ku masoko noneho ibyoherezwa hanze na byo bikagenerwa uko bigerayo kandi iyo nyungu ikagera ku muturage kuko tumaze kubona ko ubuhinzi n’ubworozi ubwabyo byinjiza menshi”.

Minisitiri w’Intebe yashimye ibitekerezo by’Abadepite n’Abasenateri, abizeza ko u Rwanda ruzakomeza gushyira imbaraga mu cyateza imbere umuturage muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka