Uko mbibona: Umukobwa nakora ibi uzahite umureka

Iyo uri umusore ukaba wifuza kugirana umubano wihariye n’inkumi (ibyo urubyiruko rukunze kwita kujya mu rukundo), akenshi usanga bigora kumenya neza aho umukobwa ahagaze, umunsi umwe ukabona arakwishimiye, undi munsi ukabona arasa n’utakwitayeho.

Nyamara hari ibimenyetso bishobora kugufasha kumenya niba urimo guta umwanya wawe ku mukobwa:

Gutinda kwitaba / gusubiza ubutumwa

Ushobora kumwandikira ubutumwa bugufi ndetse ukabibona ko yabusomye ariko ntagusubize cyangwa ukamuhamagara ntiyitabe, wenda bitewe n’uko hari ibindi ahugiyemo.

Gusa ntuzihutire gufata umwanzuro ngo wibwire ko ubutumwa bwawe yabusuzuguye.

Tegereza byibuze amasaha 24 mbere yo gufata umwanzuro. Ushobora kuba wamwandikiye umubaza uko yiriwe, cyangwa se umusaba ko mwazahura mugasangira. Niba nta kindi kibazo yahuye nacyo ukabona hashize amasaha 24 ataragusubiza, uzamenye ushobora kuba urimo guta igihe cyawe.

Birasanzwe kuba yagira gahunda cyangwa akazi gatuma ahuga ukaba wakwibwira ko nta gaciro yahaye ubutumwa bwawe, ariko iyo ahugutse kandi akaba aguha agaciro, azaguhamagara cyangwa agusubize, akwisegureho kandi akubwire n’impamvu yatumye adahita agusubiza. Ariko nibirenga amasaha 24 nta kindi kibazo yagize, icyo gihe uzakureyo amaso.

Kukuburira umwanya

Niba umukobwa arangwa no guhora asubika gahunda mwemeranyijweho, urugero ukamusaba ko mwazahura ku munsi runaka mugasangira cyangwa mugatemberana akakwemerera, hanyuma ku munota wa nyuma ati uzi n’ibindi, mbabarira ya gahunda ndabona itagishobotse. Undi munsi akongera, bwacya bikaba uko, uwo rwose uzamenye ko atakwibonamo na buhoro.

Kukwita inshuti isanzwe

Umaranye igihe n’umukobwa kandi uramukunda, ariko umunsi umwe ukabona arasa n’utabirimo ugakomeza kuba mu rujijo. Umunsi umwe murasohokanye mugiye guhura n’inshuti, umukobwa yajya kukwereka bagenzi be akavuga ko muri inshuti zisanzwe, mu gihe wowe wibwiraga ko mufite gahunda ndende. Niba ababwiye ko uri inshuti ye, ubwo nyine ni uko bimeze nta kwirirwa wibaza byinshi agufata nk’inshuti.

Kukubwira ko atiteguye

Niba umukobwa wifuzaho urukundo akubwiye ko atiteguye ariko mushobora gukomeza kwibera inshuti, ntukabifate nk’aho ashaka kukugerageza – nubwo hari ababikora – ngo ukomeze uhatirize wibwira uti ahari nzashyira mwegukane. Ahubwo uzubahe ijambo rye, uge gushaka undi witeguye iby’urukundo rurambuye.

Ni wowe uhora ushaka ko mubonana

Akenshi abakobwa ntibakunze gufata iya mbere ngo bereke umuhungu ko bamushaka ahanini bitewe n’imico itandukanye, ariko hari n’abifata bitewe no kwanga kumvirwa ubusa (guseba), hakaba n’abandi baba bashaka ko umuhungu ari we ubanza, kugira ngo bamenye niba koko afite gahunda.

Ariko rero, niba ukunda umukobwa ukabona ni wowe buri gihe umusembura kugira ngo mubonane cyangwa muganire, bigahora bigenda bityo buri munsi, mugenzi wanjye, bivemo kuko urimo urata umwanya wawe!
Iyo ushatse ko bikomera agushyira mu gihirahiro

Niba wifuza ko umubano wanyu ukomera ariko we atabirimo, ukagira utya ukamubwira ko ari mwiza cyangwa ko wifuza ko ubushuti bwanyu bukomera, azahita akwamaganira kure cyangwa aguseke cyane.

Hari abakobwa bahitamo kwereka umuhungu ko ibyo avuze babifashe nko kwikinira ariko na none bagakora ku buryo umuhungu avanamo ubutumwa bumubwira ko ibyo we yifuza bo atari ko bimeze. Urugero nakubwira ati reka dukomeze twibere ‘abajama’, icyo gihe uzamenye ko iyo gahunda ntayo arimo.

Asoma ubutumwa bwawe akakwihorera

Niba umwandikiye ubutumwa kuri whatsapp ukabona ko yabusomye ariko ntagusubize, tangira ubyibazeho. Birasanzwe ko umuntu agira gahunda zishobora kumubuza kureba kuri telefone. Ariko niba wandikiye umukobwa bukira ataragusubiza kubera ko yabuze akanya, wenda wamubazaga uko yaramutse, uko yiriwe cyangwa uko akazi kagenze.

Mbere yo gusinzira yagombye byibuze gufata akanya akareba muri telefone ubutumwa bwaba bwamuciye mu rihumye igihe yari ahuze. Ubusanzwe kumenya ko umuntu yasomye ubutumwa kuri whatsapp bigaragazwa n’utumenyetso tubiri tw’ubururu:

Niba umukobwa akomeza kubura umwanya wo kugusubiza, ejo n’ejo bundi bikaba uko, nawe ugakomeza kumwandikira, umenye ko ari yo karita y’umutuku ya mbere abakobwa bakoresha mu kwereka umuhungu ko batamushaka.

Iyo umwegereye yigirayo

Ubutumwa butagombera amagambo (bukoresha imvugongiro), ni bumwe mu buryo bwa mbere bwo kwitabwaho igihe abantu babiri bari kumwe baganira, kuko hari igihe umuntu ashobora kuguha ubutumwa atavuze bukumvinaka kurusha amagambo.

Urugero uhuye n’umukobwa umusabye ko muganira mwicaranye akemera, ariko wasa n’ugiye kumwegera gato kugira ngo muhuze urugwiro ukabona yigiye hirya. Wamuvugisha ukabona arimo kwayura buri kanya cyangwa yibereye muri telefone asoma ubutumwa yandikiwe n’abandi.

Muvandimwe, uzamenye ko wamurambiye kandi yabuze uko akuva iruhande.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Jyewe ndabizi rwose
Kd sinshobora
Kuyoberwa umuntu
Unkunda sibibaho
Gusa nawe hari icyo wibagiwe

Ntawubiheza eric yanditse ku itariki ya: 9-12-2022  →  Musubize

Murakoze cyane
Muzatubwire no kubahungu

Irabizi yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

Murakoze cyane
Muzatubwire no kubahungu

Irabizi yanditse ku itariki ya: 8-12-2022  →  Musubize

ibyo mutubwiye nange byambayeho..isomo nkuyemo ni uko ngomba kwifashisha Aya makuru mukugenzura uko umukunzi wange amfata

UZABUMWANA JEAN yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

Ibyo bita urukundo muli iki gihe,akenshi biba bijyana mu kuryamana kw’abantu batashakanye.Biba bigamije kwishimisha gusa.Nyamara Imana yaturemye,itubuza gukoresha imibiri yaduhaye mu busambanyi.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi,kimwe n’abandi bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba mu bwami bw’imana.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Ni ukutagira ubwenge nyakuli (wisdom).

gahakwa yanditse ku itariki ya: 7-12-2022  →  Musubize

ubuvugizi burakenewe ngo tugere Ku majyambere

Chantal yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Murakoze cyane kutwigish

Hagumimana yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka