Rayon Sports yisubije umwanya wa mbere itsinze Bugesera FC
Kuri iki Cyumweru hakinwe imikino itatu ya shampiyona y’umunsi wa 12 yasize Rayon Sports ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Bugesera FC 1-0.
Mu gice cya mbere cy’uyu mukino, ikipe ya Bugesera FC yagoye Rayon Sports cyane kuko abakinnyi nka Chukwuma Odili, Sadick Sulley bagera cyane imbere y’izamu ryayo ariko ntibabyaze umusaruro uburyo babonye. Rayon Sports ariko nayo yakinaga neza gusa kureba mu izamu ku bakinnyi nka Essomba Willy Onana, Boubacar Traore na Ndekwe Felix ntibibahire.

Mbere yuko igice cya mbere kirangira ku munota wa 45 Essomba Willy Onana yacenze ba myugariro ba Bugesera FC Mucyo Aime Derrick na Rugwiro Kevin maze aroba umunyezamu Nsabimana Jean de Dieu atsindira Rayon Sports igitego cya mbere cyarangije igice cya mbere ari 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino ku munota wa 56 Chukwuma Odili yongeye kugerageza uburyo ashakira igitego cyo kwishyura Bugesera FC atera ishoti rikomeye cyane ryafashe umutambiko w’izamu. Bugesera FC yahise isimbuza ikuramo Mampuya Makaya agasimburwa na Theophile ndetse na Mugisha Didider wasimbuye Vincent Adams.
Rayon Sports yakomeje kugerageza uburyo yabona ibindi bitego ndetse na Bugesera FC ihusha uburyo butandukanye imbere y’izamu burimo n’ishiti rikomeye Nkurunziza Seth yateye ku munota wa nyuma umunyezamu Adolphe Hakizimana umupira akawushyira muri koruneri itagize umusaruro itanga ahubwo umukino ukarangira Rayon Sports yegukanye amanota atatu itsinze igitego 1-0.

Gutsinda uyu mukino byatumye Rayon Sports yuzuza amanota 25 mu mikino 11 imaze gukina atuma kugeza ubu iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rw’agateganyo.
Abakinnyi 11 Bugesera FC yabanje mu kibuga:
Nsabimana Jean de Dieu,Kato Samuel,Rugwiro Kevin,Mucyo Aime Derrick,Nkurunziza Seth,Sadick Sulley,Ishimwe Saleh,Vincent Adams,Chukwuma Odili
Indi mikino yabaye:
Musanze FC ibifashijwemo na Eric Angua,Ben Oven na Namanda Wafula yatsinze Rwamagana City ibitego 3-1 cyatsinzwe na Benson Muhindo mu gihe ikipe ya Etincelles FC yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe Moro Sumaila.
Ohereza igitekerezo
|
Twishimye cyane ahubwo gorirayo ni2 tuzayiha cyanecyane turashaka gukubita igikona
Nukuri mukomereze aho