Mu gihugu cya Nigeria bagiye guhagarika kwigisha mu cyongereza mu mashuri abanza

Minisitiri w’uburezi mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko Leta igiye gutangira kwigisha mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu mu mashuri abanza, bagahagarika kwigisha mu cyongereza.

Iyi gahunda yatangijwe muri iki gihugu yiswe ’National Language Policy’ igamije kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ndimi zikoreshwa muri iki gihugu bagendeye ku rurimi rukoreshwa na buri gace abo banyeshuri bakomokamo.

Iyi gahunda yo guhagarika kwigisha abanyeshuri mu rurimi rw’icyongereza igamije guteza imbere indimi zo muri Nigeria kugirango abana bakure bazizi neza ndetse no kumva ibyo biga biborohere.

Minisitiri w’uburezi muri iki gihugu ati “Leta ya Nigeria yatangije iyi gahunda igamije guteza imbere kwigisha abanyeshuri bo mu mashuri abanza mu ndimi zo muri Nigeria aho kubigisha mu Cyongereza”.

Gusa uyu muyobozi yavuze ko gushyira mu bikorwa iyi gahunda nshya bizagorana kuko izasaba akazi kenshi ko gukora imfashanyigisho zo kwigishirizaho no kubona abarimu.

Iyi gahunda nshya ntabwo higeze hatangazwa igihe izatangirira gushyirwa mu bikorwa kuko ngo bazabanza gutunganya imfashanyigisho n’abarimu bigisha mu ndimi zo muri Nigeria, mbere y’uko batangira kuyishyira mu bikorwa.

N’ubwo hatangijwe iyi gahunda bishobora kutazorohera iyi Minisiteri kuko muri buri gace usanga bakoresha ururimi rwabo kuko abatuye muri Nigeria badakoresha ururimi rumwe.

Icyongereza ni rwo rurimi rwari rusanzwe rukoreshwa muri iki gihugu mu buyobozi ndetse no mu mashuri kuko cyafatwaga nk’ururimi ruhiriweho na benshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

No mu Rwanda abana barumiwe abana ntibakimenya ibyo biga! Byigweho

Alias yanditse ku itariki ya: 2-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka