Ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwa SIDA buri kuboneka cyane mu rubyiruko, cyane cyane kandi mu rw’igitsina gore.

Byagarutsweho i Huye mu bukangurambaga ku kwirinda ubwandu bwa SIDA bwajyaniranye no kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kuyirwanya.

Noella BIGIRIMANA, umuyobozi wungirije wa RBC
Noella BIGIRIMANA, umuyobozi wungirije wa RBC

Noella Bigirimana, umuyobozi wungirije w’ikigo gishinzwe ubuzima (RBC) yavuze ko n’ubwo ubwandu bushya bwa SIDA butiyongera mu Rwanda, kuko hashize imyaka 15 buri ku rugero rwa 3% ku bantu bakuru uhereye ku myaka 15, ndetse no kuri 2% ku bana bayivukana, byagaragaye ko muri iki gihe ubwandu bushya bwiganje mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24.

Ikindi cyagaragaye ngo ni uko muri urwo rubyiruko, abakobwa bayandura bikubye kabiri abahungu.

Dr. Eric Remera ushinzwe ubushakashatsi kuri SIDA muri RBC avuga ko kuba abakobwa ari bo benshi bandura byasobanurwa mu buryo 2.

Ati "Kuba abahungu basigaye baritabiriye kwisiramuza, kandi kwisiramuza bigabanura ibyago byo kwandura ho 60%, mu gihe abagabo 70% mu Rwanda basiramuye, no kuba hagaragara urubyiruko rw’abakobwa rufite imyitwarire idahwitse harimo n’uburaya."

Naho ku mpamvu SIDA igaragara cyane mu rubyiruko muri rusange, bamwe mu banyehuye batekereza ko impamvu ari uko urubyiruko rusigaye rwarahawe uburenganzira burenze, ababyeyi bakamera nk’aho nta jambo babafiteho kuko ngo hari igihe bagerageza kubakangara bakisanga batabyemerewe.

Urubyiruko rwasabwe kwirinda kuko ruri mu bugarijwe cyane
Urubyiruko rwasabwe kwirinda kuko ruri mu bugarijwe cyane

Emmanuel ukora umurimo w’ubunyonzi agira ati "Abana bahabwa ubwisanzure cyane, na bo bakirekura. Bagenda aho bashatse bakanatahira igihe bashakiye, umubyeyi yavuga bikaba ibibazo ngo yavuze umwana."

Mugenzi we witwa Mathias Kanakuze we atekereza ko no kuba ubukangurambaga mu kurwanya Sida busa n’ubwadohotse biri mu bituma abana batayimenya ngo bayirinde.

Ati "Abana bafite ubushyuhe, ariko n’amakuru ya SIDA ntibayamenye. Urebye SIDA yamaze kwibagirana, nta n’uwari ukiyitekereza. Kuva Covid yaduka ni ubwa mbere numvise aho bayivuga. Icyakora ubwo iri kuvugwaho abana baraza kuyimenya.

Dr Patrick Ndimubanzi
Dr Patrick Ndimubanzi

Dr Patrick Ndimubanzi, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ikigo Human Resources for Health gishamikiye kuri Minisiteri y’ubuzima, avuga ko nta gihe ubukangurambaga kuri SIDA butakozwe ariko ko bihaye amezi atatu yo kubwongeramo imbaraga ku rubyiruko, uhereye kuri uyu wa 1 Ukuboza 2022.

Ati "Tugiye kwegera urubyiruko turusobanurire SIDA neza tunarukangurire kumenya uko ruhagaze, turwereke ko amavuriro yo mu Rwanda atanga imiti igabanya ubukana, tunarugaragarize ko ufashe imiti neza ashobora kutayanduza."

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2021, abafite ubwandu bwa SIDA ku isi hose babarirwaga muri miriyoni 38,4, harimo abantu bakuru miriyoni 36,7 n’abari munsi y’imyaka 15 babarirwa muri miriyoni 1,7.

Muri abo bose ab’igitsina gore ni bo benshi kuko ari 54%, kandi umubare munini ni uwo mu bihugu bya Afurika byo munsi y’ubutayu bwa Sahara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sida indinabi
njakamumvushe

noel yanditse ku itariki ya: 4-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka