Buri mwana azatera igiti muri miliyoni 36 bizaterwa hose mu Gihugu - Minisitiri w’Ibidukikije

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, avuga ko hakomeje gahunda yo gutera ibiti bingana na miliyoni 36 kuva mu mpera z’Ukwakira 2022 kugera muri Mutarama 2023, kandi ko buri mwana wese wiga azabigiramo uruhare.

Dr Mujawamariya hamwe n'abana bo ku Ishuri ribanza rya Karama mu Murenge wa Kanombe bafatanyije gutera ibiti
Dr Mujawamariya hamwe n’abana bo ku Ishuri ribanza rya Karama mu Murenge wa Kanombe bafatanyije gutera ibiti

Dr Mujawamariya yabitangarije mu Karere ka Kicukiro mu mpera z’icyumweru gishize, aho Kaminuza y’u Rwanda yatangirije umushinga wo gufatanya n’abana gutera ibiti ku Ishuri ribanza rya Karama mu Busanza mu Murenge wa Kanombe.

Kaminuza y’u Rwanda yakoze umushinga wiswe ‘Mwana Tera Igiti’ mu Turere twa Huye na Kicukiro, hagamijwe guteza imbere umuco wo gukunda igiti mu bana bato bafite kuva ku myaka 6 -10 y’ubukure.

Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda witwa Dr Miriam Mujawamariya uri mu bayoboye uwo mushinga avuga ko uretse amashuri ya Imanzi Excellence (Huye) na Karama(Kicukiro) yatangirijwemo umushinga, aho bazagera hose ibiti bigomba gukurikiranwa kugira ngo bituma.

Umuyobozi w'Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi hamwe n'umwana batera igiti
Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, Solange Umutesi hamwe n’umwana batera igiti

Dr Miriam Mujawamariya avuga ko barimo gutera ibiti bya gakondo kuko ngo bitangiza ubutaka, bidacura amazi ibindi bimera, ndetse ko bituma urusobe rw’ibinyabuzima byahozeho rwongera kugaruka.

Dr Miriam Mujawamariya ati "Dukeneye ko ibiti gakondo bimenywa kuko bifite akamaro kurusha izi nturusu, mwabonye ko barimo kuzirimbura, zifite imizi inywa amazi cyane kandi ntabwo zituma ibindi binyabuzima bibasha kubana na zo."

Ati "Dukeneye udusimba duto nk’inzuki, dukeneye inyoni, ibimera ntabwo byabasha kubangurirwa bidafite ibyo binyabuzima, ibyo biti kandi bigira ikirere cyiza."

Dr Miriam Mujawamariya yirinze kuvuga igishoro bashyize mu gutera ibiti hafi 600 ku mashuri y’i Huye na Kicukiro, kuko ngo bakirimo gushaka abafatanyabikorwa babafasha gukomereza umushinga wa ’Mwana Tera Igiti’ mu yandi mashuri.

Umwana witwa Gasaro Jessy wafatanyije na Minisitiri w’Ibidukikije gutera igiti avuga ko byamushimishije, ndetse akiyemeza ko azarinda ibyonnyi igiti cye, ko kitazabura amazi n’ubutaka, kandi azajya akibagarira.

Gasaro ati "Nzajya ngikurikirana kugeza ubwo kizaba gikuze, nzajya nkivomerera, buri munsi nze ngisure ncyiteho, ninjya no ku kindi kigo cy’amashuri nzajya ngaruka mu biruhuko nkomeze kucyitaho."

Dr Mujawamariya afatanya n'umwana gutera igiti
Dr Mujawamariya afatanya n’umwana gutera igiti

Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya avuga ko gahunda Leta y’u Rwanda yihaye muri iki gihembwe kuva mu mpera z’Ukwakira 2022 kugera muri Mutarama 2023, izarangira hatewe ibiti bigera kuri miliyoni 36.

Dr Mujawamariya asaba abana bateye ibiti ko nibajya mu mashuri yisumbuye cyangwa ahandi hatari hafi yabyo, bagomba kubisigira abazakomeza kubikurikirana, barimo ababyeyi babo.

Minisitiri w’Ibidukikije akomeza agira ati "Nta muyaga uzaza ngo utware igisenge cy’inzu mu gihe iri shuri rizaba riri mu ishyamba, buri mwana wese aho waba uri hose iyi gahunda irakureba, buri mwana azabona urugemwe rwo gutera."

Dr Mujawamariya avuga ko mu gihe ku ishuri haba hasanzwe ibiti, iryo shuri rigomba gufasha abana kubitera ku muhanda cyangwa guha buri mwana urugemwe rw’imbuto rwo kujya gutera mu rugo.

Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Ibidukikije bivuga ko ibiti birimo guterwa byitezweho kuyungurura umwuka abantu bahumeka, gukurura ibyuka biteza Isi imihindagurikire y’ibihe ndetse no kuyungurura amazi y’u Rwanda biyabuza gutemberamo isuri.

Umuyobozi ushinzwe imibereho y'abanyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, Elias Kiyaga afatanya n'umwana gutera igiti
Umuyobozi ushinzwe imibereho y’abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda, Elias Kiyaga afatanya n’umwana gutera igiti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka