Ruhango: Impanuka yahitanye umuntu umwe, batanu barakomereka

Mu Karere ka Ruhango mu Kagari ka Rubona mu Mudugudu wa Gako, habereye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa HOWO yari ipakiye umucanga, igeze ku iteme rirariduka umuntu umwe ahita yitaba Imana abandi batanu barakomereka.

CIP Habiyaremye atangaza ko hapfuye uwitwa Mbonabandi Jean Pierre w’imyaka 39 hakomereka Nshimiyimana Joseph Jmv 29, Munyemanzi JMV w’imyaka 23, Bimenyimana Athanase w’imyaka 23, na Ufitumukiza Vital w’imyaka 29.

Uyu Nsabimana yari atwaye umucanga awukuye ahitwa Kinazi yerekeza mu murenge wa Mbuye mu Mayaga ageze ku iteme riri muri iwo muhanda w’igitaka arakata aganisha ku ruhande ariko biranga, igice cy’imbere kirambuka igice cy’inyuma gihita gituma iteme ricika imodoka ihita ibirinduka.

Ati “Ageze ku rutindo ruri kuri uwo muhanda yayoboye ikinyabiziga nabi igice cy’imbere cyirambuka naho igice cy’inyuma amapine ntiyabasha kwambuka bituma urutindo rucika ihita ibirinduka”.

CIP Habiyaremye avuga ko mu modoka inyuma hejuru y’umucanga hari abantu batatu bahise bagwirwa na wa mucanga bituma umwe bimuviramo urupfu.

Ati “Hejuru ku mucanga hari abantu batatu umenya ari abari bavuye kuwupakirira, imbere naho hari 3, ubwo bari abantu batandatu mu modoka imwe, imodoka ikimara kwibirandura umucanga wahise utsindagira babandi bari bawuri bejuru, abaturage batabaye babakuramo bakomeretse ariko umwe witwa Mbonabandi Jean Pierre wavutse 39 basanga yashizemo umwuka”.

Umucanga wahise ujya hejuru y'abantu bari hejuru ku modoka
Umucanga wahise ujya hejuru y’abantu bari hejuru ku modoka

Izi modoka zo mu bwoko wa HOWO Abadepite basabye Polisi kumenya igituma zikomeza guhitana ubuzima bw’abantu kuko muri uyu mwaka habarurwa imodoka zigera muri 15 zo muri ubu bwoko zakoze impanuka zigatwara ubuzima bw’abantu.

CIP Habiyaremye avuga ko ba nyiri modoka bakwiye kubanza kugenzura ko ari nzima ndetse bakanamenya ko uwo bazihaye azi kuzitwara ndetse ko afite n’uburambe buhagije.

Avuga ko hatangiye gukorwa iperereza kuri izo mpanuka ko nihamenyeka ikizitera Polisi y’ikazaitanga ndetse hagafatwa ibyemezo hashingiwe ku byavuye mu iperereza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka