Kigali: Imodoka ebyiri zirakongotse

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa cyenda, imodoka ebyiri zari ziparitse mu igaraje ry’uwitwa Mushimire riri i Kagugu mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, zahiye zirakongoka.

Ni imodoka zo mu bwoko bw’amavatiri, aho imwe y’uwitwa Kayitare ngo yarimo gukanikwa, nyuma y’akanya gato abakanishi bayivuye iruhande, abantu ngo bagiye kubona babona irimo gushya.

Iyo modoka ya Kayitare ngo ni yo yafatishije ngenzi yayo yari iyiparitse iruhande, ikaba ari iy’uwitwa Gerard Hategekimana, yo yari yarahazanywe ikeneye kozwa mu kinamba.

Uwitwa Uwitonze ushinzwe imicungire y’iryo garaje avuga ko bataramenya icyateye gushya kw’imodoka yakongeje ngenzi yayo, cyane ko nta wari uyegereye.

Hategekimana, nyiri imodoka yakongejwe we avuga ko abari barimo gukora imodoka ya mugenzi we ari bo bashobora kuba bahuje nabi itsinga z’umuriro.

Hategekimana avuga ko imodoka ye yo mu bwoko bwa Volkswagen yahiye yari ayimaranye amezi ane, akaba ngo yari yayiguze amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu n’ibihumbi 500.

Abantu bahegereye babanje kuzimisha umucanga mu gihe bari bagitegereje Kizimyamoto ya Polisi, n’ubwo izo modoka zari zimaze gushya hafi gushiraho.

Imodoka nyuma yo gushya
Imodoka nyuma yo gushya
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje cane nibihangane, isanganya ntawurimenyera Imana yabahaye izambere izobongere izindi

Pacifique nduwayezu yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

yobiraba baje,iryogarajerifite abakanishibizewe?
jyewe,ukombona.nibaigarajerifite ubwishingizi
bazabishyure.bene.imodoka

murokore em yanditse ku itariki ya: 4-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka