Nyagatare: Abana basaga 30,000 batangiye guhabwa amata

Abana 30.467 bari mu ngo mbonezamikurire mu karere ka Nyagatare, batangiye guhabwa amata muri gahunda y’inkongoro y’umwana hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Abana mu ngo mbonezamikurire bazajya bahabwa litiro y'amata buri cyumweru
Abana mu ngo mbonezamikurire bazajya bahabwa litiro y’amata buri cyumweru

Abana bahabwa aya mata ni ukuva ku myaka itatu kugera kuri itandatu bari mu ngo mbonezamikurire (Bigira mu mazu yatanzwe n’abaturage kugira ngo abana bigiremo mugihe ababyeyi babo bagiye mu yindi mirimo).

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe gahunda mbonezamikurire y’abana bato, Gatete Katabogama Mike avuga ko buri mwaka amata nk’aya atangwa binyuze ku nkunga, Akarere gahabwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imikurire no kurengera Umwana, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Abana bayahabwa uyu mwaka akaba ari abo mu ngo mbonezamikurire z’abana mu Midugudugu yose igize Akarere ka Nyagatare, aho umwana ahabwa inusu akayahabwa kabiri mu cyumweru.

Uyu mwaka w’ingengo y’imari Akarere ka Nyagatare kakaba gafite amafaranga y’u Rwanda 86,443,003, yo kugura amata gusa aza yunganira ifu y’igikoma iba yaratanzwe mbere mu Midugudu kuburyo abana batekerwa igikoma.

Ati “Gutanga amata uyu mwaka twafashe abari mu ngo mbonezamikurire kuko nibo bigaragara ko hashobora kubonekamo abafite imirire mibi, umwaka ushize twayahaga abari mu bigo by’amashuri asanzwe, tugenda tubasaranganya ariko tubanje kureba ahari ikibazo.

Abari mu marerero y’ikitegererezo n’abari ku nsengero bo basanganywe gahunda yo gufatira amafunguro ku ishuri kandi arimo indyo yuzuye.”

Imibare yerekena ko mu igwingira, Akarere ka Nyagatare kari kuri 30.7% naho kuva muri Nyakanga 2021 hatangira umwaka w’ingengo y’imari, abana 105 bavuye mu mirire mibi, ubu hakaba hasigaye 77.

Agira ati “Kuva mu kwa karindwi abana 105 bavuye mu mirire mibi, buri kwezi abajyanama b’Ubuzima mu Midugudu bapima abana.

Dutangira umwaka w’ingengo y’imari twari dufite abana 80 ariko hakagenda haboneka abandi bagenda bagaragaza imirire mibi haba abasanzwe mu Karere kacu n’abahimukira nabo turabakira niyo mpamvu ubona abakize umubare wabo uruta uw’abo twari dufite, ariko kugeza ubu dusigaranye 77 bakiri mu mirire mibi.”

Akarere ka Nyagatare gafite ingo mbonezamikurire z’abana bato 1,593 zirimo abana 30,467 basanzwe bahabwa serivisi zikomatanyije muri Gahunda y’Inkongoro y’Umwana, hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana bato.

Gafite kandi amarerero y’ikitegererezo 10, hakaba andi marerero akorera ku nsengero z’abihayimana, amadini n’amatorero 96, ndetse n’amarerero akorera ku bigo by’amashuri asanzwe, 127.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka