
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, ikipe ya Marine FC itaratangiye shampiyona neza yagiye kuwukina iri ku mwanya wa nyuma n’amanota atanu.
Ku rundi ruhande Mukura VS yagiye gukina uyu mukino mu gihe yari imaze imikino idatsindwa aho yaherukaga kunganya na APR FC 0-0.
Izi mbaraga Mukura yajyanye i Rubavu, zatumye ku munota wa gatandatu isengerera Marine FC ibitego 6-0 itsinzwe ku nshuro ya kabiri muri shampiyona zikurikirana.

Ibitego bya Mukura VS byatsinzwe na Murenzi Patrick ku munota wa 21 w’umukino, Aboubakar Djibrine Akuki yatsinze icya kabiri ku munota wa 34 mbere yuko Iradukunda Elie atsinda icya gatatu ku munota wa 45 igice cya mbere kirangira ari 3-0.
Mu gice cya kabiri nta cyahindutse kuko Mukura VS yakomeje kunyagira maze yongeramo ibitego bitatu byatsinzwe na Kubwimana Cedric ku munota wa 61 maze Kamanzi Ashraf atsinda icya gatanu ku minota wa 81mu gihe icya gatandatu cyatsinzwe na Ndizeye Innocent ku munota wa 89 kuri penaliti.

Ikipe ya Marine FC ntabwo ari ubwa mbere itsinzwe Ibitego bitandatu mu bihe bya vuba kuko muri shampiyona iheruka ya 2021-2022 tariki ya 5 Ukuboza 2021 nabwo kuri stade Umuganda yahanyagiriwe na Bugesera FC ibitego 6-2.
Iyi ntsinzi yasize yicaje Mukura VS ku mwanya wa gatandatu n’amanota 17 inganya na Gorilla FC ndetse na Musanze FC ariko ikaba izigamye ibitego byinshi kuzirusha aho izigamye umunani(8).
National Football League
Ohereza igitekerezo
|