Ukraine yatangiye kohereza ingano muri Afurika

Igice cya mbere cy’ingano zagombaga koherezwa muri Afurika ziturutse muri Ukraine, kuwa mbere cyageze Djibouti aho zigomba kuva zerekeza muri Ethiopia, muri gahunda ya Ukraine yo gutera inkunga ibihugu bimerewe nabi n’ibibura ry’ibiribwa.

Imodoka irimo gupakurura ingano
Imodoka irimo gupakurura ingano

Iyi nkuru yatangajwe n’ikinyamakuru Ijwi rya Amerika, iravuga ko ambasade ya Ukraine muri Ethiopia kuwa mbere yemeje ko hari toni 25,000 z’ibinyampeke biturutse muri Ukraine, zitari muri gahunda imwe n’iy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa yo gutera inkunga ubwikorezi bw’ibinyampeke biva muri icyo gihugu.

Igice cya kabiri kigizwe na toni 30,000 z’ingano zizoherezwa muri Ethiopia mu cyumweru gitaha, naho igice cya gatatu kigizwe na toni 25,000 by’ingano zikazoherezwa muri Somalia.

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy mu kwezi gushize yatangaje ko afite gahunda yo gufasha ibihugu byazahajwe n’ibura ry’ibiribwa, aho ateganya kohereza ibindi binyampeke mu byiciro birenga 60 bikajya muri Ethiopia, Sudan, South Sudan, Somalia, Congo, Kenya, Yemen no mu bindi bihugu byazahaye.

Abantu babarirwa muri za miliyoni muri Ethiopia, Somalia na Kenya bugarijwe n’amapfa yatewe n’ibura ry’imvura mu bihembwe bitanu bikurikirana, mu gihe ubushyamirane buri muri Ethiopia na Somalia nabwo bukomeza kuzambya ibintu.

Hagati aho ariko ntabwo Ethiopia iragira icyo itangaza kuri iryo yoherezwa ry’ibinyampeke, ariko Minisitiri w’Intebe Abiy Ahmed, muri Kanama yanenze amakuru avuga ko Umuryango w’Abibumbye ufite gahunda yo kohereza ingano za Ukraine muri Ethiopia, avuga ko ari uburyo bwo gushaka kwerekana ko Ethiopia yishwe n’inzara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Murakoz cyane guter inkung

Hagumimana yanditse ku itariki ya: 6-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka