
Ibi byatangajwe n’ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sports bwavuze ko Alain Andre yasubiye mu nshingano ze zo kumenya ubuzima bw’ikipe.
Bagize bati: “Tunejejwe no kumenyesha abakunzi ba Kiyovu Sports ko turi kwitegura kwakira umutoza mushya, mu gihe Alain-André Landeut yasubiye mu nshingano ze arizo kuba manager Sportif wa Kiyovu Sports. Abatoza bari bungirije ni bo bari bube bafite ikipe mu gihe turi mu biganiro n’umutoza mushya.”
Ihagarikwa rya buri kanya kwa Alain Andre Landeut muri Kiyovu Sports bituruka kuki?

N’ubwo byiswe kugirwa ushinzwe ubuzima bw’ikipe ariko muri Kiyovu Sports hamaze iminsi havugwamo kutumvikana hagati y’ubuyobozi bw’iyi kipe cyane cyane biterwa n’umusaruro mucye.
Uku kutumvikana kwatangiye kwigaragaza nyuma y’uko ikipe ya Kiyovu Sports itsinzwe na Gasogi United ibitego 3-1 tariki 27 Ugushyingo 2022.

Nyuma y’uwo mukino Perezida wa Kiyovu Sports Juvenal Mvukiyehe yavuze ababaye bahagaritse umutoza yewe avuga ko bamusabye kuzaza ku biro by’ikipe (yari kujyaho kuwa 28 Ugushyingo 2022) akabwirwa imyanzuro yamufatiwe.
Icyo gihe visi perezida wa Kiyovu Sports Francois yumvikanye atemeranya nibyatangajwe na Perezida we avuga ko ibyo guhagarika umutoza batigeze babivuganaho ko icyemezo yagifashe ku giti cye ndetse yongeraho ko nta muntu munini cyangwa uremeye muri Kiyovu Sports.
N’ubwo Juvenal Mvukiyehe yari yatangaje ko ahagaritse umutoza ku kazi ke ko gutoza ariko kuwa kabiri tariki 29 Ukuboza 2022 yumvikanye nabwo avuga ko nyuma y’ibiganiro byahuje abakinnyi, abatoza n’ubuyobozi bafashe umwanzuro wo kugarura umutoza mu kazi agakomeza gutoza.
Ibi niko byagenze yewe Alain Andre Landeut akoresha imyitozo yose ikipe yitegura umukino w’umunsi wa 12 wa shampiyona wayihuje na AS Kigali kuwa gatandatu tariki 2 Ukuboza 2022 ariko ikanyagirwa ibitego 4-2.
Uyu musaruro wavuye mu mukino wahuje Kiyovu Sports na AS Kigali ni wo usa nk’aho ari imbarutso yatumye Kiyovu Sports ivuga ko ihinduriye umutoza Alain Andre Landeut inshingano akava ku kazi ko gutoza.
Guhabwa inshingo zo kuba umuyobozi ku mwanya utamenyerewe mu makipe yo mu Rwanda bisobanuye iki?

Ubundi mu makipe yo mu Rwanda umwanya w’umuyobozi ushinzwe imikino ntabwo umenyerewe mu nzego z’ubuyobozi, umuntu uri kuri uyu mwanya mu bihugu byateye imbere muri ruhago aba afite inshingo zirimo gutegura imirongo migari yigihe kirekire, kugura no kugurisha abakinnyi ndetse akagira n’uruhare mu ishyirwaho ry’abatoza.
Ugendeye ku kuba uyu mwanya utamenyerewe mu Rwanda ukabihuza n’ibihe ikipe ya Kiyovu Sports irimo ibyo yakoze byo gukura umutoza mu nshingano ze ikamugira umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imikino birasa n’aho ari ukwirwanaho ku ikipe isa nk’iyabuze aho yahera ngo yirukane uyu mutoza ukomoka muri RDC wayigezemo mu ntangiriro z’umwaka w’imikino wa 2022-2023 kubera ako agifite amasezerano.
i bi bivuze ko kumwirukana hari ibyo agomba kwishyurwa dore ko ubwo yahagarikwaga bwa mbere byavuzwe ko kugira ngo atandukanye na Kiyovu Sports yabanza kumuha miliyoni zisaga 100 z’amafaranga y’u Rwanda hagendewe ku masezerano impande zombi zifitanye bityo ikaba yahitamo kumushyira mu zindi nshingano yakwemera kuzikora akaba yazikora atabyemera agasesa amasezerano we ubwe kuko icyo gihe ntacyo Kiyovu Sports yabazwa.
Nk’uko byavuzwe mu itangazo Kiyovu Sports yashyize hanze ubu ikipe iri gutozwa n’abatoza bungirije mu gihe bakiri mu biganiro n’umutoza mushya uzaza gukomeza inshingano zo gutoza iyi kipe kugeza ubu iri ku mwanya wa gatatu muri shampiyona n’amanota 22.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|