Kanyinya: Abaturage basaga 500 barishimira ko bishyuriwe Mituweli

Murekatete Ruth utuye mu Mudugudu wa Rutagara ya kabiri Kagari ka Nzove mu Murenge wa Kanyinya muri Nyarugenge, avuga ko baba mu rugo ari abantu bane bari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe aho buri wese aba asabwa umusanzu w’ubwiungane mu kwivuza w’amafaranga ibihumbi bitatu.

Murekatete Ruth
Murekatete Ruth

Murekatete avuga ko bagerageje gushakisha uwo musanzu ariko birabagora, bakaba bishimiye umufatanyabikorwa wemeye kubishyurira uwo musanzu. Ati “Byari byarananiye kuko nirukaga nshakisha, nabona icyo gihumbi nkakigaburiramo abana.”

Mugenzi we witwa Riziki Ernestine, na we afite umuryango w’abantu bane, bose bakaba bishyuriwe mituweli. Ati “Kuva Skol yaza, yakomeje inyishyurira, no mu bihe bya Coronavirus irangaburira, kubera ko nta bushobozi mfite. Abanyishyuriye ndabasabira umugisha ku Mana ijye ibaha kunguka.”

Murekatete Ruth na mugenzi we Riziki Ernestine bishimira ko ubu bagiye mu mubare w'abafite mituweli
Murekatete Ruth na mugenzi we Riziki Ernestine bishimira ko ubu bagiye mu mubare w’abafite mituweli

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace, ashima ababateye iyi nkunga kuko bizamura imibare y’abamaze gutanga cyangwa se gutangirwa umusanzu. Uyu muyobozi avuga ko ubu bageze kuri 92% y’abafite mituweli. Muri ako Kagari ngo barateganya ko uku kwezi k’Ukuboza kuzarangira abaturage bose bafite ubwisungane mu kwivuza.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Nzove, Kabasha Ignace

Ubuyobozi bw’uruganda rukora ibinyobwa rwa SKOL buratangaza ko bwiyemeje kwishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza abaturage basaga 500 batuye hafi y’aho rukorera batishoboye, mu rwego rwo gusangira inyungu na bo, no gutanga umusanzu warwo mu iterambere ry’Igihugu.

Abantu 596 bo mu miryango 123, ni bo bishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu mwaka wa 2022-2023. Ni ibikorwa uru ruganda ruvuga ko rwabikoze mu yindi myaka ine ishize, rukaba rwarishyuriye umusanzu abantu basaga 2,500.

Bacinye akadiho
Bacinye akadiho

Abaturiye ru ruganda bavuga ko atari umusanzu wa mituweli rwabahaye gusa, ahubwo ngo rwanafashije abanyeshuri bo ku ishuri ribanza rya Nzove, ribaha imyenda y’ishuri. Hari abahawe ibiribwa mu gihe cya COVID-19, abandi bakaba bahabwa akazi aho abasaga 60% barukoramo ari abatuye mu gace ruherereyemo.

Umuyobozi Mukuru wa SKOL Brewery Ltd, Ivan Wulffaert, avuga ko kompanyi yabo itagamije ubucuruzi gusa, ahubwo ngo igira n’inshingano zo guteza imbere abaturage. Ati “Twizera ko kugira ubuzima bwiza ari ikintu cya ngombwa kuko iyo abaturage bafite ubuzima bwiza, babasha gukora, bakiteza imbere.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyo rwose skol yakozepe!arikose muntaraho bimeze bite?ubufasha bwayo naho burakenewe

Vincent Nyabihu yanditse ku itariki ya: 4-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka