CIMERWA Plc igiye guha abanyamigabane miliyari 10,5 Frw muri miliyari 92,1 Frw yinjije mu 2022

Uruganda rutunganya sima mu Rwanda, CIMERWA Plc, rugiye guha abanyamigabane bayo amafaranga miliyari 10,5 Frw y’inyungu yinjiye mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022.

John Bugunya, Umuyobozi mukuru ushinzwe imari (CFO) wa CIMERWA Plc yatangaje ko kwiyongera kw’amafaranga uruganda rwinjije byatewe ahanini no kwiyongera k’umusaruro, n’ingamba zo kuzigama amafaranga zashyizweho n’ikigo.

Ati: “Twishimiye gutangaza ko amafaranga twinjije mu 2022 yari miliyari 92.1 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 37% ugereranyije n’umwaka ushize. Ibi ahanini biterwa no kunoza imikorere y’ibicuruzwa byacu, ingamba zo kuzigama no gushyira mu bikorwa neza gahunda y’ubucuruzi ku masoko y’imbere mu gihugu no mu mahanga.”

Yatangaje kandi ko inyungu y’uru ruganda mbere yo kwishyura imisoro mu 2022 ari miliyari 16,9 Frw akaba ari inyongera ya 212% ugereranyije n’umwaka wa 2021.

Ati: “Inyungu zacu mbere y’imisoro zigeze kuri miliyari 16.9 z’amafaranga y’u Rwanda, n’iyongera ya 212% ugereranije n’umwaka ushize. Ibi byatewe no kuzamura inyungu mu bikorwa byatewe no kuzamura ingano ya sima yagurishijwe ndetse no gushyiraho ibiciro bijyanye n’isoko, kugabanya ikiguzi cyo gukora sima n’imyenda uruganda rwari rufite binyuze mu kwishyura.”

Yagaragaje ko iyo mikorere yatumye CIMERWA yinjiza kuri buri mugabane (EPS) amafaranga agera ku 18.7 Frw, ikaba inyongera ya 220% ugereranije na n’umwaka ushize aho umugabane wari 5.9Frw.

Bugunya yagize ati: “Nyuma y’iyi mikorere myiza, Inama y’Ubuyobozi yasabye ko hishyurwa inyungu ingana na miliyari 10.5 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 80% by’inyungu nyuma y’umusoro, bikazemezwa n’abanyamigabane mu nama rusange ngarukamwaka itaha.”

Biteganyijwe ko umusaruro w’u Rwanda uziyongera ku kigereranyo cya 7% mu 2023 bitewe n’ibikorwa by’ubukungu byiyongereye mu nzego zose z’ubukungu zakomeje kuzahuka nyuma y’icyorezo cya Covid-19.

Iyi sosiyete CIMERWA Plc ikomeje kugira uruhare muri imwe mu mishinga minini y’ubwubatsi bw’ibikorwa remezo irimo Ikibuga Mpuzamahanga gishya cy’Indege cya Bugesera, kuvugurura Stade Amahoro n’ibindi.

Byongeye kandi, ibi bishimangira ingamba zifatika zituma iyi sosiyete ikomeza kuyobora amasoko y’imbere mu gihugu ndetse n’ibyoherezwa mu mahanga.

Albert Sigei, umuyobozi mukuru wa CIMERWA Plc yagize ati: “Uyu mwaka w’ingengo y’imari wabaye mwiza. Bidushoboza kugabana n’abanyamigabane bacu inyungu zingana na miliyari 10.5 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Albert Sigei, umuyobozi mukuru wa CIMERWA Plc
Albert Sigei, umuyobozi mukuru wa CIMERWA Plc

Yakomeje agira ati: “Turizera ko kurushaho kunoza imikorere ndetse n’ifatiro rikomeye ryashyizweho kugeza ubu bizarushaho guhindura imikorere myiza mu bihe biri imbere. Twizeye kubona impinduka mu rwego rw’ubucuruzi nyuma y’ibibazo byibasiye isi ”.

Sigei yavuze kandi ko CIMERWA nayo ishimangira ingamba n’ubuyobozi bwayo mu zindi nzego zikomeye nko kubungabunga ibidukikije n’imibereho myiza (ESG) bijyanye n’intego z’umuryango w’abibumbye ziterambere rirambye (SDGs).

Ati: “Ni muri urwo rwego, sosiyete yashyizeho ingamba na gahunda y’ibikorwa bijyanye no kurengera ibidukikije mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere.”

Yakomeje avuga ko muri gahunda uru ruganda rwihaye harimo no kugabanya imyuka ihumanya ikirere ku ijanisha rya 20 kuri toni ya sima.

Albert Sigei yongeyeho ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari ibisubizo byerekana ko CIMERWA Plc yakomeje guhagarara yemye mu kurengera ibidukikije.

Yavuze ko ibyo byashobotse ku mbaraga zishyize hamwe uhereye ku bakozi b’uruganda bafite ubuhanga n’ishyaka, inama y’ubutegetsi yakomeje gukora ibishoboka mu bwitange ndetse n’abafatanyabikorwa bakomeje gutanga umusanzu wabo.

Ati: “Twiyemeje kuzakomeza gukorera ku isezerano twasezeranije abakiriya bacu, abanyamigabane, ndetse n’igihugu muri rusange mu gukomeza gushyigikira u Rwanda”.

CIMERWA Plc yanditswe ku Isoko ry’imigabane mu Rwanda mu 2020 kandi ni ishami rya Pretoria Portland Cement (PPC), ikigo kizobere mu bucuruzi bwa sima muri Afrika y’Epfo.

CIMERWA Plc, yashinzwe mu 1984, ifite uburambe burenga imyaka 30, rukaba uruganda rwa mbere rwatangiye gukorera sima mu Rwanda.

Uru ruganda rwa sima ruherereye mu Ntara y’Iburengerazuba Akarere ka Rusizi mu murenge wa Bugarama hafi y’umupaka w’amajyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda. Rukagira umwihariko wo kuyikora kuva ku icukurwa ry’ibiyikorwamo, itunganywa ryayo kugera igejejwe ku isoko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka