Abagize Inteko zishinga Amategeko muri Afurika y’Iburasirazuba basabye ko ingengo y’imari mu buhinzi yongerwa

Mu nama y’iminsi itatu yateraniye i Kigali kuva tariki 7 kugera tariki ya 9 Ukuboza 2022 ihuje abagize Inteko zishinga Amategeko baharanira iterambere ry’ubuhinzi n’imirire muri Afurika y’Iburasirazuba, basabye Guverinoma z’ibi bihugu bya Afurika kongera ingengo y’imari mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo barwanye ikibazo cy’inzara, n’ibura ry’ibiribwa.

Perezida w’Umutwe w’Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Mukabalisa Donatille, mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyi nama, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema kandi rushimishijwe n’iyi nama yiga ku ngamba zo kongera imbaraga mu buhinzi.

Ati: "Dutewe ishema kandi dushimishijwe n’uko nyuma yo kwibonera uburyo iri huriro ryavutse i Kigali, na nyuma yaho rigahabwa umurongo i Arusha, uyu muyoboro wagiye ukura ku buryo bukomeye kandi buhamye mu nzego."

Depite Mukabalisa avuga ko ku birebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’i Malabo n’i Maputo, u Rwanda rwaharaniye kugera ku musaruro ufatika rugamije ko abaturage barwo bashobora kwihaza mu biribwa no kubona indyo yuzuye.

Depite Mukabalisa yasabye abagize Inteko ishinga Amategeko, ko nk’intumwa za rubanda, bakwihatira gushyira imbaraga mu guhangana no guhagarika inzara n’imirire mibi kandi hagashyirwaho amategeko n’ibikorwa bya nyabyo, n’ubuyobozi bukihatira gutanga ubushobozi buhagije mu bijyanye no kwihaza mu biribwa, ndetse n’imirire myiza.

Mukabalisa Donatille
Mukabalisa Donatille

Depite Mukabalisa avuga ko inama nk’iyi ari andi mahirwe mu gushakira umuti ikibazo cy’igabanuka ry’ibiribwa ryugarije Isi n’Akarere u Rwanda ruherereyemo.

Yavuze ko icyorezo cya Covid-19 ndetse n’intambara y’u Burusiya na Ukraine na byo biri mu byongereye ibura ry’ibiribwa bigatuma habaho imirire mibi mu batuye isi by’umwihariko abari ku mugabane wa Afurika

Depite Mukabalisa yongeraho ko imihindagurikire y’ikirere, guhenda kw’ifumbire, ndetse n’izamuka ry’ibiciro byatumye habaho umusaruro mucye ukomoka ku buhinzi n’ubworozi bituma n’umuturage atabasha kubona ifunguro ryuzuye uko bikwiye.

Umuyobozi Mukuru w’iri huriro, Depite Abdi Ali Hassan yavuze ko Abadepite n’Abasenateri bashobora kugira uruhare rufatika mu mpinduka zikenewe kugira ngo abatuye umugabane wa Afurika bihaze mu biribwa.

Depite Abdi Ali Hassan uyobora ihuriro
Depite Abdi Ali Hassan uyobora ihuriro

Ati ’’Ni yo mpamvu turimo gushishikariza buri wese mu bagize Inteko zishinga Amategeko ngo akoreshe ububasha afite mu kuzamura ubushobozi bw’abaturage mu kubona ibiribwa bihagije no kurwanya imirire mibi, binyuze mu bufasha Minisiteri z’ubuhinzi n’ubworozi ziha abahinzi, abatanga serivisi z’ubuhinzi ndetse n’abongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi ’’.

Depite Abdi avuga ko bifuza ko mu mwaka wa 2025 bazaba bamaze gukemura ikibazo cy’inzara, ni ukuvuga mu gihe cy’imyaka ibiri, ariko hakibazwa uko bizagerwaho igihe mu bihugu bya Afurika habarirwa abantu bagera kuri Miliyoni 282 batabasha kubona ifunguro inshuro imwe ku munsi, muri abo miliyoni 123 bakaba ari abo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buhinzi n’Ibiribwa (FAO) Dr Jean -Léonard Touadi, avuga ko ihungabana ry’ubukungu riri ku isi muri iki gihe ryatumye harushaho gutekerezwa ku ruhare rw’inzego zinyuranye mu guhangana n’ibituma abantu batihaza mu biribwa kandi ari ryo shingiro ry’iterambere n’imibereho y’abatuye isi.

Ati ’’Tugomba guhanga udushya, duhereye ku myanzuro ifatirwa mu nteko zishinga amategeko ibereye abaturage. FAO isanga uruhare rw’Inteko zishinga Amategeko ari ingenzi cyane cyane mu gihe baba bemeje ingengo y’imari ikwiye ku bikorwa Guverinoma ziteganyiriza urwego rw’ubuhinzi, ariko kandi hagashyirwaho uburyo inzego zose zirebwa n’ubuhinzi n’ubworozi zitanga umusaruro uhagije.’’

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama basuzumira hamwe ibirebana n’ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro w’Abakuru b’Ibihugu byo ku Mugabane wa Afurika bemeje ko ingengo y’imari ibi bihugu bigenera ubuhinzi itazongera kujya munsi ya 10%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka