Abasaga 100 bava mu bihugu 12 biyandikishije mu irushanwa #RwandaOpen2022
Abakinnyi bagera ku ijana babigize umwuga ni bo bamaze kwiyandikisha mu irushanwa rya Tennis "Rwanda Open 2022", rizatangira mu cyumweru gitaha muri IPRC Kicukiro
Guhera ku wa Mbere tariki ya 1212, kugera tariki 18/12/2022, ku bibuga bya IPRC Kigali (Kicukiro) hazabera irushanwa ry’umukino wa Tennis ryiswe Rwanda Open
Iri rushanwa rizakinwa mu byiciro bitatu ari byo Tennis y’ababigize umwuga, abakina bishimisha (amateurs) na Tennis y’abafite ubumuga (Wheelchair Tennis).
Iri rushanwa umukinnyi wa mbere mu bagabo no mu bagore muri Tennis y’ababigize umwuga azahembwa 2500$ (asaga 2,500,000 Frws), mu gihe bihembo byose muri rusange bizaba ari 30.000$, ni ukuvuga arenga gato Miliyoni 30 Frws.

Kugeza ubu abakinnyi 97 babigize umwuga ni bo bamaze kwiyandikisha aho buri wese yishyura ibihumbi 20 Frws, naho abatarabigize umwuga bakishyura ibihumbi 10 Frws.
Perezida wa Federasiyo ya Tennis mu Rwanda mu kiganiro n’itangazamakuru cyo kuri uyu wa Kane, yatangaje ko iri rushanwa ryari rimaze imyaka ibiri ritaba kubera icyorezo cya COVID-19, rigarukanye imbaraga aho uyu mwaka ari bwo hazatangwa ibihembo biri hejuru ugeraranyije n’andi marushanwa abera mu bihugu byo muri aka karere ka Afurika y’i Burasirazuba
Yagize ati "Akarusho k’iri rushanwa, twaganiriye na Minisiteri, u Rwanda rumaze kuba kandi rufite intego yo kuba igicumbi cy’amarushanwa mpuzamahanga, biteza imbere ubukerarugendo bushingiye kuri Siporo ariko tunatanga umusanzu ku bukungu bw’igihugu, rero twumvikanye na Minisiteri ko amarushanwa mpuzamahanga ashoboka tuzajya tuyakira"

"Umwaka wa 2019 uwa mbere yahembwe 1000$ ariko ubu azahembwa 2500$. Twifuza ko Rwanda Open yaba izina rikomeye, andi marushanwa akomeye nka za US Open nazo ni ko zatangiye, nk’ubu gihembo kingana gutya muri aka karere ni ubwa mbere gitanzwe"
Rwanda Open 2022 yatewe inkunga na MINISPORTS yaherukaga gukinwa mu 2019 aho mu bagabo Isma Changawa (Kenya) yaritwaye atsinze Kevin Cheriyot seti 2-0 (6-1 6-2) mu bagore ritwarwa na Ingabire Meghan atsinze Tuyisenge Olive seti 2-0 (6-1, 6-1).
Ohereza igitekerezo
|