Rubavu: Harashakishwa umuti w’ikibazo cy’imboga zikomeje kubura isoko

Amezi atatu arashize abatuye Akarere ka Rubavu bahedwa ku musaruro w’ibitunguru, uboneka mu Mirenge ya Busasamana na Mudende, none hiyongereyeho n’uw’amashu nawo bavuga ko batizeye kubonera isoko, gusa Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ngo hari umushinga iteganya gukora wakemura icyo kibazo.

Imboga zikomeje kubura isoko
Imboga zikomeje kubura isoko

Mu Murenge wa Mudende ikilo cy’ibitunguru mu murima kigura amafaranga 50, akaba ari makeya ugereranyije n’ibwo umuhinzi akoresha kugira ngo umusaruro uboneke, harimo agaciro k’ubutaka, imbuto, imiti, ifumbire hamwe no guhemba abakozi.

Mu Murenge wa Busasamana abahinzi babwiye Kigali Today ko ishu baritanga ku mafaranga y’u Rwanda atagera ku 100.

Bagira bati "Nk’ubu dukenera ingemwe nazo zisaba guhumbikwa, ifumbire n’imiti bihenze, ariko umusaruro waboneka ibiciro bikagwa."

Leta y’u Rwanda ishishikariza abahinzi kongera umusaruro kugira ngo bashobore guhaza isoko, icyakora benshi bavuga ko ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo, byatumye imyaka yabo itabonerwa isoko nka kera.

Kamali ni umuhinzi w’ibitungu mu Murenge wa Mudende, avuga ko Leta yagombye kugira icyo ikora kugira ngo ibafashe.

Ati "Leta ikwiye kugira icyo ikora kugira ngo umuhinzi agire icyo abona. Arahendwa kugira ngo umusaruro uboneke, ariko iyo ugeze ku isoko ibiciro biramanuka umuhinzi agahomba."

Nduwayo Simon uvana imyaka mu Karere ka Rubavu ayijyana ku isoko, avuga ko iyera itagombye kubura isoko ahubwo "ikibazo ni uburyo ijyanwa ku isoko."

Agira ati "Ntabwo umusaruro ubwawo ari mwinshi kuko n’abawukenera ni benshi, ahubwo ikibazo niba ari ibirayi abahinzi bakurira rimwe ari benshi bakabijyana ku isoko, iyo bihuriyeyo ari byinshi igiciro kiramanuka. Reba nk’imboga z’amashu zihuriye ku isoko, ntizihunikwa, kandi iyo zitinze zirangirika, kugira ngo zishire vuba bisaba kuzitanga ku giciro gito."

Nduwayo avuga ko hakwiye gutegurwa isoko rihamye, kandi abahinzi bakareka gusarurira rimwe imyaka yabo ahubwo bagashyiramo intera.

Ati "Nk’ubu niba amashu yabonetse, hagombye kuba gahunda yo gusarura bigatuma umusaruro utinda mu mirima aho kuboneka ari mwinshi ukagura makeya, ejo ugasanga wabuze."

Minisiteri y’Ubuhinzi N’Ubworozi (MINAGRI) ifite gahunda yo kongera umusaruro, itangaza ko hari umushinga munini wakozwe uzashyirwa mu bikorwa n’iyo Minisiteri ku nkunga ya KOICA, ugamije gutunganya umusaruro w’ibihingwa by’Urusenda, ibitunguru, Ginja na Garlic.

Ni umushinga uzajya wumisha umusaruro hagamijwe kuwucuruza utunganyije, haba mu Rwanda no hanze kandi ibiganiro bigeze kure.

Minisiteri y’ubuhinzi itangaza ko hari ubufatanye bwubatswe hagati y’amakoperative ahinga i Rubavu n’andi acuruza i Kigali buzatanga igisubizo ku bucuruzi bw’imboga.

Ubu bufatanye bw’amakoperative buziyongeraho "ikoranabuhanga riri kubakwa rizahuza abahinzi n’abacuruzi b’imboga rikazakemura ikibazo usanga ku mpande zombi cyo kubura amakuru."

Kugira ngo umusaruro ushobore gutinda mu mirima, Minisiteri y’ubuhinzi itangaza ko igiye gukora ubukangurambaga bwo gusimburanya ibihingwa mu murima (ibirayi n’imboga), bikagabanya kuba umusaruro ubonekera rimwe hose.

Imboga z’ibitungu n’amashu biboneka cyane mu Turere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze, kandi iyo umusaruro ubonekeye rimwe n’uboneka mu bishanga abahinzi ntibabona nayo bashoye.

Kuva 2018 abahinzi bo mu Karere ka Rubavu, Nyabihu na Musanze bahuye n’ibibazo byo kubura isoko ry’ibirayi, ibitunguru, amashu na karoti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abo bahinzi bagashwe kubona isoko.

Emma yanditse ku itariki ya: 12-12-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka