Rubavu: Impanuka yaguyemo abantu batatu

Ibitaro bya Gisenyi byagonzwe na Fuso yikoreye imyembe, batatu mu bari bayirimo bahita bapfa. Ni impanuka yabaye mu rukerera tariki 10 Ukuboza 2022. Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite plaque RAC 209B yari ivanye imyembe mu Karere ka Rusizi yabuze feri igonga ibitaro bya Gisenyi abari bayirimo bahasiga ubuzima.

Abapfuye ni Hakorimana Albert wari umushoferi, Habarugira Rajabu umugenzi wari mu modoka na Mujawamariya Clementine wari uvuye kurangura imyembe, mu gihe abakomeretse byoroheje bahise bajyanwa kwa muganga ari; Nsabimana Jean Pierre na Niyonzima Irene wari umutandiboyi w’iyi Fuso.

Imyembe yari ivanywe i Rusizi ijyanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kandi mu rugendo rwayo iza i Rubavu yabanje kugira ibibazo bituma hiyambazwa Nsabimana wari umukanishi.

Bamwe mu baturage bahageze babwiye Kigali Today ko umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi ukomeje kubatwara abantu kandi hari igisubizo kirambye.

Tuyisenge, umuvandimwe wa Mujawamariya waguye mu mpanuka avuga ko Leta ikwiye guhindura icyerekezo.

Agira ati "Uwapfuye ni mushiki wanjye, ni we wari ugezweho kuzana imyembe ayikuye i Rusizi, naho icyo twifuza ni uguhindura icyerekezo kuko hano hantu haramanuka cyane kandi hatwara ubuzima bw’abantu."

Tuyisenge avuga bikwiye ko umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi ukoreshwa ku modoka ziwuvamo mu gihe izinjira zakoresha umuhanda wa Rugerero urimo kubakwa.

Ati "Umuhanda wa Rugerero ntabwo uteye amakenga nk’uyu, nibura byakumira impfu z ’abantu babarirwa mu icumi bicwa n’impanuka zibera aha buri mwaka, byakuraho akababaro bamwe bahura nako nk’uko ubu ngafite."

Imodoka yakoze impanuka yabuze feri ubwo yarimo imanuka yinjira mu mujyi wa Gisenyi, igonga ibitaro ahakorerwa serivisi yo kuyungurura amaraso. Uretse kuba abayirimo batatu bahise bapfa, yagonze uruzitiro rw’ibitaro rurangirika n’imodoka irangirika bikomeye."

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, avuga ko abashoferi bagomba kwigengesera umuhanda winjira mu mujyi wa Gisenyi kandi bakagenzura ibinyabiziga batwaye, mu gihe umuhanda wa Rugerero urimo gukorwa.

N’ubwo bitaramenyekana icyatumye imodoka ibura feri, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba aherutse gutanga umuburo ku batwara ibinyabiziga bajya kubisuzumisha bagashyiramo ibyuma bishya imodoka yamara kugenzurwa bakabikuramo, avuga ko biri mu bitera impanuka kuko mu nyandiko bigaragara ko imodoka ifite ubuziranenge ariko itabufite, bigatuma impanuka ziyongera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka