Urubyiruko rurashishikarizwa gutanga amaraso

Nyuma yo kubona ko umubare w’abatanga amaraso ugenda ugabanuka, Croix Rouge y’u Rwanda irashishikariza urubyiruko kuyatanga, mu rwego rwo gufasha indembe kwa muganga.

Bamwe mu banyeshuri ba Nyaruguru bitabiriye amarushanwa ya Croix Rouge ashishikariza bagenzi babo gutanga amaraso
Bamwe mu banyeshuri ba Nyaruguru bitabiriye amarushanwa ya Croix Rouge ashishikariza bagenzi babo gutanga amaraso

Ni no muri urwo rwego yateguye amarushanwa ku kamaro ko gutanga amaraso mu bigo by’amashuri bimwe na bimwe byo mu turere twa Nyaruguru, Nyanza na Huye, aho abana bayitabiriye bagiye bagaragaza ko bumvise ko gutanga amaraso ari ingenzi.

Mu Karere ka Nyaruguru, haba mu makinamico, imivugo, indirimbo n’imbyino, abana bitabiriye amarushanwa bagiye batanga ubutumwa ahanini bugaragaza ko iyo utanze amaraso uba ugiriye neza uwo utazi, kandi ko hari igihe nawe cyangwa uwawe mwayakenera.

Nyirakamana Edisa na Niyibizi Jean Pierre biga muri Kibeho TVET School, mu ndirimbo bahimbye hari aho bagira bati “Fasha abagukeneye bagire ubuzima buzima. Ntacyo waba, nk’umuntu w’umutima wahereza abandi kuramuka. Ntibisaba kubyibuha, ni ibiro 50 gusa.”

Iyi ndirimbo yabo hari n’aho igira iti “Tanga amaraso, utabare abari mu bibazo. Si ubutwari gusa kuko uraba utabaye ubuzima, ntacyo kwicuza kuko uraba urokoye ubuzima, nk’umuntu muzima, fasha abandi kuba bazima.”

Pacifique Dukundimana wiga muri GS Saint Paul, na we mu gihangano cye hari aho yagize ati “Tanga amaraso, tabara indembe, rokora ubuzima bw’uwenda kububura, mugirire impuhwe uzabigororerwa n’iyaguhanze...Gira neza nawe uzayisanga imbere.”

Nyuma yo gutanga ubutumwa mu bihangano kandi, abanyeshuri bo mu bigo bimwe na bimwe byo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko batari barigeze batekereza ku gutanga amaraso, ariko ko bagiye kubyitabira.

Dukundima ubu afite imyaka 20 ati “Nari ntaratanga amaraso na rimwe, ariko nyuma yo gutanga ubutumwa bushishikariza abandi kuyatanga, nanjye ndaza kujya mbyitabira. ”

Beata Umumararungu, umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu Turere twa Nyamagabe na Nyaruguru, avuga ko biyemeje gukora ubukangurambaga bushishikariza urubyiruko gutanga amaraso, kuko ikigo gishinzwe ubuzima cyababwiye ko abayatanga bagenda bagabanuka.

Ati “Si ndibutange imibare y’abasigaye batanga amaraso kuko ifitwe n’ikigo gishinzwe ibyo gufata amaraso, ariko batubwira ko abayatanga bagabanutse. Bikubitiyeho ko mu bigo by’amashuri ubu higa abana batoya, usanga nk’ikigo bashoboraga kubonamo abatanga amaraso bagera kuri 60 ubu bahabona nka 15 gusa.”

Yungamo ati “Turimo gushishikariza abakiri batoya gukunda iki gikorwa, kugira ngo uko bakura bagende bacyiyumvamo.”

Etienne Mudaheranwa ukora mu ishami ry’ikigo cy’ubuzima gishinzwe gutanga amaraso i Huye, avuga ko muri rusange abayatanga ari abafite imyaka hagati ya 18 na 60, kandi ko atari amaraso abonetse yose kwa muganga bafata kuko nk’ay’abarwaye indwara z’ibyorezo n’iza karande nka sida, mburugu n’umwijima wo mu bwoko bwa B n’ubwa C atakirwa.

Abakora umwuga w’uburaya n’abitera ibiyobyabwenge mu mitsi ndetse n’abo bigaragara ko nta ngufu bagifite kubera kwicwa n’ibiyoga, na bo ntibemererwa gutanga amaraso.

Ugiye gutanga amaraso kandi ngo babanza kureba uko atembera mu mubiri we, hanyuma binatewe n’uko bamubona bakaba bakwemeza ko ayafatwa cyangwa atayafatwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka