Abakoresha umuhanda nibareka uburangare bizagabanya 80% by’impanuka - DIGP Namuhoranye

Mu Ntara zose zitandukanye z’igihugu, Polisi y’u Rwanda, yahatangije ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro. Muri iki gikorwa, wabaye umwanya wo gukebura abakoresha umuhanda, aho Polisi yabibukije ko mu gihe baramuka baretse uburangare mu gihe batwaye ibinyabiziga, cyangwa bagenda mu muhanda n’amaguru, byagira uruhare rukomeye mu kugabanya 80% by’impanuka zibera mu muhanda; kuko zikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bacye, abazirokoka bagasigara iheruheru n’ibikorwa remezo bidasigaye.

Abayobozi banyuranye bashyize ku binyabiziga ibyapa byanditseho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro hagamijwe gushishikariza abantu kwirinda ibyateza impanuka
Abayobozi banyuranye bashyize ku binyabiziga ibyapa byanditseho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro hagamijwe gushishikariza abantu kwirinda ibyateza impanuka

Mu butumwa yatangiye mu Ntara y’Amajyaruguru, ubwo Polisi y’u Rwanda yahatangizaga ubu bukangurambaga, ku wa Kane tariki 8 Ukuboza 2022, Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, ushinzwe ibikorwa, DIGP Félix Namuhoranye, yagaragaje ko mu Rwanda, mu mezi 11 ashize, uhereye muri Mutarama kugeza mu Gushyingo 2022, abatwara abagenzi kuri moto (abamotari) bonyine, mu mpanuka zabayeho, izo bagizemo uruhare zigera ku 4,252 zahitanye abantu 150, hatabariwemo ibindi bintu zangije n’abazikomerekeyemo.

Ni mu gihe abatwara abagenzi kuri moto, muri icyo gihe gishize, bo bagize uruhare mu mpanuka 1,571 zihitana abantu 183 utabariyemo ibyo zangije. Yavuze ko izi mpanuka zabaye, ariko kandi binashoboka ko zagabanuka buri wese abigizemo uruhare.

Iyi mibare igaragaza uburyo moto n’amagare, bigira uruhare mu mpanuka zihitana ubuzima bwa benshi, bitewe n’umuvuduko mwinshi, ubusinzi, kuvugira kuri telefoni, uburangare, gusesera mu bindi binyabiziga, kuvogera inzira z’abanyamaguru, gutwara ibirenze ubushobozi bw’ibinyabiziga, kurangarira urujya n’uruza, ingeso yo gutwara bafashe ku binyabiziga, no gutwara masaha ya nijoro ahatabona kandi banapakiye imizigo iremerere ku batwara amagare, na byo biri mu bikomeje koreka ubuzima bwa benshi.

DIGP Félix Namuhoranye yasabye abaturage bo mu Ntara y'Amajyaruguru kwirinda uburangare mu gihe bakoresha umuhanda kuko ari byo bizagabanya impanuka
DIGP Félix Namuhoranye yasabye abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru kwirinda uburangare mu gihe bakoresha umuhanda kuko ari byo bizagabanya impanuka

Yagize ati: “Imyitwarire nk’iyi ngiyi ni ikibazo gihangayikishije, giteye impungenge, kuko usanga iri mu bikomeje guteza impanuka zishyira ubuzima bw’abantu mu kaga; zigasigira abantu ubukene n’imihangayiko mu miryango. Nyamara kwirinda imyitwarire nk’iyi ni ibintu byoroshye, bishoboka, kandi buri wese yakabaye afata nk’inshingano z’ibanze, kugira ngo bidufashe kuzesa umuhigo w’urugendo, rwo kugabanya impanuka, ari narwo ruzatuganisha ku guca burundu, impanuka zibera mu muhanda, ziterwa n’abanyonzi n’abamotari.”

Yanakomoje ku myitwarire igayitse ikunze kugaragara ku bamotari, yo guhisha plaque ya moto cyangwa abasiba inyuguti n’imibare biyigize, bagamije gukora ibyaha no kurenga ku mategeko.

Ubutumwa bwa DIGP Namuhoranye, wari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Dancille Nyirarugero, n’abahagarariye izindi nzego zishinzwe umutekano muri iyi Ntara, bwibukije abakoresha umuhanda ko bakwiye kurangwa n’imyitwarire ishyira imbere kubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko biri mu bizatuma babasha kugira uburame, bityo ntibapfe bakenyutse.

Ubutumwa nk’ubu bwanagejejwe ku bakoresha umuhanda bo mu Ntara y’Iburengerazuba, bifatanyije n’abayobozi batandukanye muri iyo Ntara, mu gikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, cyabereye mu Karere ka Rubavu.

Guverineri Habitegeko Francois, yagize ati: “Twifuza ubuzima buzira umuze, dukesha kubahiriza amategeko y’umuhanda. Mwe mutwara moto n’amagare, mutunze imiryango yanyu kandi ibarizwamo abantu benshi. Iyo ugiye ku kazi, abo usize imuhira, basigara biteguye ko utahana ihaho. Mu byo baba biteze, iby’inkuru mbi y’uko wakoze impanuka ntibirimo. Mu gihe rero wagize uruhare muri iyo mpanuka, umuntu yakwibaza aho uba ubasize ni hehe”?

Guverineri Habitegeko
Guverineri Habitegeko

“Mukwiye kwirinda amakosa ayo ari yo yose yatera impanuka, kandi mukabaho mukeburana mu gihe hagize mugenzi wanyu mubona atandukiriye ku nshingano ze. Ibirenzeho kandi mukanongeraho gusangira ayo makuru na Polisi kuko ibahora hafi”.

Mu Ntara zose yaba iy’Iburasirazuba n’Intara y’Amajyepfo aho ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro bwateguwe na Polisi y’u Rwanda, bwatangirijwe, abatwara abagenzi ku magare na moto, abayobozi mu nzego zinyuranye zaba izishinzwe umutekano, inzego z’ibanze uhereye ku rwego rw’umurenge kugeza ku Ntara, biyemeje ko bagiye kurushaho kongera ubufatanye mu gukumira impanuka zo mu muhanda, binyuze mu gutunga agatoki no gutanga amakuru y’abagaragara banyuranyije n’amategeko, kugira ngo umwaka utaha, ikigero impanuka ziriho ubu, kizabe nibura cyagabanutse ku gipimo kiri hejuru ya 50%.

Mu kubutangiza, abayobozi mu nzego zinyuranye harimo Polisi, Ingabo, RIB, Intara, Uturere n’abandi banyuranye bifatanyije muri icyo gikorwa, bashyize ibyapa ku magare n’ibinyabiziga, birimo moto n’imodoka, ibyo byapa bikaba byanditseho ubutumwa bwa Gerayo Amahoro, nk’ikimenyetso cyo kwibutsa buri wese ko afite inshingano zo kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana yavuze ko mu Ntara y’Iburasirazuba ku mihanda itandukanye hanyuramo ibinyabiziga biri hagati ya 4,500 na 5,000 ku modoka na moto ndetse n’amagare asumbye uwo mubare, bitwaye abantu barenga 10,000 ku munsi.

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Emmanuel K. Gasana

Avuga ko kugenda ukagera aho wajyaga amahoro ari iby’agaciro gakomeye kurusha uko wagerayo iyo wajyaga wabuze ubuzima, wakomeretse cyangwa ikinyabiziga ndetse n’ibikorwaremezo byangiritse.

Ati “Ni iby’agaciro kugira uve ahantu ugere aho wajyaga amahoro, iyo wagezeyo wabuze ubuzima, iyo wagezeyo wakomeretse, iyo ibikorwaremezo byangiritse cyangwa ikinyabiziga, ni igihombo ku muryango no ku Gihugu ndetse no ku buzima.”

Habakurama Venuste umumotari mu Karere ka Nyagatare avuga ko amakosa menshi atera impanuka harimo gutwara basinze, gutendeka n’uburangare. Avuga ko biyahaye umuhigo wo kuba ijisho rya bagenzi babo kugira ngo impanuka zigananuke.

Yagize ati “Twiyahe umuhigo wo kubihindura tukagenda twambaye ingofero zabugenewe kuko birahari, gutwara umubare w’abagenzi bagenewe kugenda kuri moto ariko no gutanga amakuru kuri bagenzi bacu batubahiriza amategeko y’umuhanda bagahanwa.”

Ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, Polisi y’u Rwanda yaherukaga kubutangiza muri Gicurasi 2019, kuva icyo gihe bukaba butari bwakongeye kubaho; ibyumweru 39 bikaba byari bishize, bwarakomwe mu nkokora na Covid-19.

Muri iki gihe buzamara ndetse na nyuma yaho, byitezwe ko ibyiciro byose by’abakoresha umuhanda, baba abanyamaguru n’abatwara ibinyabiziga, bazarushaho kugira imyitwarire yo kwirinda amakosa yo mu muhanda.

Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro burareba abantu bose harimo n'abatwara amagare
Ubutumwa bwa Gerayo Amahoro burareba abantu bose harimo n’abatwara amagare

Kuva muri Mutarama kugeza mu Gushyingo 2022, habarurwa impanuka 9,468 zahitanye abantu 617, zikomerekeramo abantu 7,188.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka