RDF yakiriye ku meza Abajyanama mu bya gisirikare muri Ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda

Ku cyicaro cy’Ingabo z’u Rwanda RDF, ku Kimihurura habereye igikorwa cy’isangira risoza umwaka mu rwego rwo guha icyubahiro abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, Defences Attachés (DA).

Iki gikorwa cyabaye ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 09 Ukuboza, kitabiriwe n’aba ofisiye bakuru mu ngabo z’u Rwanda nk’uko inkuru dukesha urubuga rw’Ingabo z’u Rwanda ibitangaza.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari Lt Gen Innocent Kabandana, wari uhagarariye umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, RDF.

Uyu musangiro usoza umwaka wateguwe n’ishami rushinzwe ubufatanye bwa gisirikare mpuzamahanga mu ngabo z’u Rwanda byitabirwa n’abajenerali ndetse n’abasirikare bakuru muri RDF, abayobozi bakuru ba Polisi y’Igihugu, RNP, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Iperereza n’Umutekano, NISS.

Mu bandi bitabiriye uyu musangiro barimo abayobozi muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda.

Kugeza ubu ibihugu 26 nibyo bifite abajyanama mu bya gisirikare bo muri ambasade z’ibihugu byabo mu Rwanda, Defences Attachés mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka