Bad Rama yapfushije umubyeyi

Mupende Ramadhan uzwi nka Bad Rama mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, akaba yaranashinze inzu ifasha abahanzi yitwa ‘The Mane Music’, yapfushije se umubyara azize uburwayi yari amaranye iminsi.

Amakuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Bad Rama yamenyekanye kuri uyu wa Mbere, aho bivugwa ko yitabye Imana mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2022.

Bad Rama ni umwe mu bagabo bamaze igihe kinini mu muziki, aho yatangiye aririmba nyuma aza gushinga inzu ya The Mane yari igamije gufasha abahanzi mu muziki.

Izina Bad Rama ryamenyekanye cyane ubwo iyo nzu ifasha abahanzi yatangiriye ku mazina akomeye arimo abahanzi nka Jay Poly, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda, n’ubwo aba baje kuyivamo.

Inzu ya The Mane kugeza ubu yasigaranye Marina Deborah, nyuma y’uko ayisezeyemo ariko akaza kongera kuyisubiramo.

Bad Rama aherutse kugaruka mu Rwanda nyuma y’imyaka ibiri yari ishize abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda, yavuze ko hari byinshi byo gushyira ku murongo, gutegura ibitaramo by’umuziki n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka