
Ni umukino ikipe ya Etincelles FC yinjiyemo hakiri kare kuko ku munota wa mbere w’umukino, kuri koruneri yatewe na Niyonsenga Ramadhan, yahise atsinda igitego cya mbere cya Etincelles FC.
Rayon Sports yari yakoze impinduka kuko Essomba Willy Onana atakinnye uyu mukino, kubera umutoza wamurindaga kubona ikarita y’umuhondo ngo atazasiba umukino uzayihuza na APR FC, byakomeje kuyigora cyane kugera imbere y’izamu rya Etincelles FC, ahubwo ku munota wa 26 Ismaila Moro abonera iyi kipe y’i Rubavu igitego cya kabiri.
Ku munota wa 38 Moro Ismaila yacenze Ndizeye Samuel ariko ahita akora umupira umusifuzi ahita atanga penaliti yahise itsindwa neza na Ismaila Moro, igice cya mbere kirangira Etincelles ifite ibitego 3-0.

Rayon Sports yaje mu gice cya kabiri ishaka kureba ko yakwishyura itangira ubona ihanahana neza byatumye ku munota wa 47 Ndekwe Felix agerageza uburyo bwa mbere bukomeye, atera ishoti rikomeye ariko umupira ufata umutambiko w’izamu. Iraguha Hadji yongeye kuzamukana umupira awuhindurira imbere y’izamu rya Etincelles FC, Mousa Camara agerageje kuwushyira mu izamu ntiwamukundira.
Rayon Sports yakoze impinduka zigamije gushaka igitego, ikuramo Ndekwe Felix ishyiramo Rudasingwa Prince. Uyu musore ukiri muto ku munota wa 70 biturutse ku mupira wahererekanyijwe n’abakinnyi ba Rayon Sports, yahinduriwe umupira na Paul Were maze abonera ikipe ye igitego cya mbere.
Rayon Sports yakomeje gushaka uko nibura yakwishyura ibitego maze ku munota wa 89, Mucyo Didier Junior ahindura umupira Mousa Camara atsinda igitego cya kabiri.

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri mu gihe aba Rayon babona kwishyura bishoboka, Etincelles FC yahise ibona penaliti mu minota ibiri y’inyongera ku ikosa umunyezamu Ramadhan Kabwili yakoreye Nkirinkindi Saleh, ariko nayo yatewe na Moro Ismaila arayihusha kuko yayiteye igiti cy’izamu, umukino urangira Etincelles FC itsinze ibitego 3-2.
Itsinzi Etincelles FC yakuye kuri Rayon Sports ni iya mbere iyibonyeho nyuma y’imyaka itanu itayitsinda, kuko yaherukaga kuyitsinda tariki 20 Ukuboza 2017 iyitsindira n’ubundi kuri Stade Umuganda igitego 1-0.
Ikipe ya AS Kigali kuri Stade ya Kigali yanyagiye Espoir FC ibitego 4-0, bituma kugeza ubu Rayon Sports iyoboye shampiyona n’amanota 28, mu gihe AS Kigali iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 27.





Mu yindi mikino:
Musanze FC 0-1 Gasogi United
Mukura VS 0-1 Bugesera FC
Sunrise FC 5-2 Rwamagana City FC
Ku wa mbere kuri Stade Umuganda saa cyenda:
Rustiro FC vs APR FC
National Football League
Ohereza igitekerezo
|