Tanzania: Menya impamvu batizihije isabukuru y’ubwigenge uyu mwaka

Ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 61, umunsi mukuru w’ubwigenge bwa Tanzania byari biteganyijwe kuzatwara agera ku 445.000 by’Amadolari ya Amerika, Perezida Samia Suluhu yarabihagaritse, ategeka ko iyo ngengo y’imari izakoreshwa mu kubaka inzu umunani abanyeshuri bararamo (dormitories), ku bigo by’amashuri abanza hirya no hino mu gihugu.

Perezida Samia yasubitse ibirori byo kwizihiza isabukuru y'imyaka 61 ishize Tanzania ibonye ubwigenge
Perezida Samia yasubitse ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 61 ishize Tanzania ibonye ubwigenge

Minisitiri muri icyo gihugu, George Simbachawene, yavuze ko aho gukoresha ayo mafaranga mu gutegura imyiyereko n’akarasisi n’ibindi bijyanye n’ibyo birori ku rwego rw’igihugu, hibukwa umunsi cyabonye ubwigenge, ahubwo uwo munsi uzarangwa n’ibiganiro bihuza abaturage n’abayobozi baganira ku iterambere.

Ibyo biganiro kandi nk’uko Minisitiri George Simbachawene yabisonuye “bizabanzirizwa n’ibikorwa bigamije imibereho myiza y’abaturage harimo gukora isuku ku mavuriro, ku mashuri, ku ngo z’abageze mu zabukuru ndetse n’abandi bafite ibibazo byihariye”.

Mu busanzwe, umunsi mukuru w’ubwigenge aho muri Tanzania, warangwaga n’ibirori bikomeye bizamo n’abashyitsi baturutse hirya no hino ku Isi, gusa ngo si ubwa mbere Tanzania iburijemo ibirori kuri uwo munsi.

Mu 2015, John Magufuli wari Perezida wa Tanzania icyo gihe, yasubitse ibyo birori byo ku munsi w’ubwigenge hanyuma ayo mafaranga ashyirwa mu bikorwa byo kubaka umuhanda mu Mujyi wa Dar es Salaam. Mu 2020 nabwo yarabikoze, amafaranga akoreshwa mu kugura ibikoresho byo kwa muganga.

Samia Suluhu Hassan wabaye Perezida wa mbere wa Tanzania w’umugore, uretse icyo cyemezo yafashe cyo gusubika ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 61 y’ubwigenge bwa Tanzania, yabaye ku itariki 9 Ukuboza 2022, aherutse no gutegeka abapolisi batangiye kugira mu nda hanini, kuhagabanya kugira ngo bashobore gukomeza gukora akazi uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka